$$$$Dore aho Qatar igejeje Afande na Macron!$$$$
Abanyamakuru ba Macron nabo bamanukanye umuvuduko w’ abatomboye maze si ukubariza isi bya bibazo ba bwoba bahunga; habuze gacye ngo bakore ishyano bamurakaze , bucye twumva ngo habaye “diplomatic incident”!
Bamwihereranye bati :”-Nyakubahwa bite bya Rusesabagina? ko Denis Mukwege avuga ngo abasirikari bawe bakoze ibyaha muri Kongo uzemera kubaha inkiko zibakeneye? Urangira iki iperereza ryigenga kurupfu rwa Kizito Mihigo? Ese mumatora y’ umukuru w’ igihugu ya 2024 bazongera bagutore?”
Kurikira ukuntu Afande yariye iminwa bamubajije urupfu rwa Kizito, akabwira abanyamakuru ba Macron uko yamaze nimba yarashukishije Rusesabagina ati mujye mumvanaho induru ubutabera bwanyu ntacyo burusha ubwacu , nuwo Mukwege muzamubwire ngo ibyo muri Kongo azabibaze MONUSCO ihamaze imyaka 20 irenga y’ ubusa!:
Gusa banza Afande amaze gusaza, cyangwa urupfu rumaze iminsi rurya abaperezida bagenzi be rwaramuhahamuye kuko ukuntu yasubije ibya manda y’ inyongezo ngo Imana nimuha ubugingo azemera cyangwa yange ubusabe bw’ abanyarwanda, byatunguye n’ abamubazaga!
Samuel Kamanzi