Wa muturage wabwiye Cyuma Hassan Dieudonne ko leta zose zica yigishijwe ” asubiza ubwenge kugihe” !
Umudamu yabonye bikomeye asabira imbabazi amagambo yabwiye Cyuma anemeza ko mu nkuru yakoze, yamubazaga amwoshya! Yabivugiye kuri micro ya the Future TV, ubw’ iyi yajyaga muri ba baturage Cyuma aheruka gusura agakora inkuru ku urupfu rwa nyakwigendera Twiringiyimana atubwira ko abaturage bemeza ko yahotowe n’ abasirikari ba RDF anahagaze aho byabereye yavuze ko “hari amaraso menshi”. The future TV yavuganye n’ abaturage tutabonye mu nkuru ya Cyuma ( usibye uwo mudamu) , bayibwira ukuntu bajujubijwe n’ ubukene n’abajura bibasira ibihingwa byabo bya Macadamiya . Ikibazo cy’ ubukene kigejeje urubyiruko aho kwiba mumirima no kubirasirwa byanarangira abaturage bakajya aho bati nagende yari igihanganjye yari yarananiranye! Bati leta nibadukize ijye ibafunga igihe kirekire.
U Rwanda rw’ umuturage ufite n’ urw’ umukene ntibisa. Ufite ababazwa n’ urugomo akorerwa n’ usonza akabura uko yigira agahinduka imburamukoro kugeza guhemuka yiba imirima , bwacya abo bombi bagahinduka abanzi kandi umwanzi wabo ari umwe: UBUKENE.
Ubukene bugejeje abanyarwanda aho gushimira igisirikari kubarasira uwananiwe byabindi madamu Ingabire Immaculee yise “gusonza gipfura”!
Iyumvire nawe :
Samuel Kamanzi