Minisiteri y’Ingabo yesheje umuhigo wo gutanga amafaranga menshi angana na 1,643,160,972 mu kigega Agaciro mu gihe kingana n’ukwezi n’igice gitangijwe. Ariko kandi hagati aho amakuru ababaje nuko zimwe mungabo zigihugu zifunze zizira kwinubira uburyo amafaranga bayabatse kugahato, dore ko ba (paymasters) abashinzwe guhemba ingabo mu ma unit, bemeza ko yakaswe mbere yuko agera ku bo yagenewe. Umwe mungabo twavuganye wasabye ko tutangaza amazina ye yagize ati ntabgo byumvikana ukuntu badukata kumishahara yacu bakabitumenyesha nyuma. Ati dufite abana na famille tugomba kumenya, ati amafaranga yacu ntabgo byumvikana aho bayajana.

Nubwo bwose abayobozi bingabo bemeza ko ngo Uyu muhigo ingabo z’u Rwanda zawesheje nyuma y’ubwitange bwa buri musirikare uko yifite, kandi ingabo zo zemeza ko ziba zisigaye amara masa.

Mu gikorwa cyo gushyikiriza sheki Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Rwangomwa John, Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yavuze ko mu nshingano ingabo z’u Rwanda zifite harimo guteza imbere igihugu.

Gen. Kabarebe yongeyeho ko kuva Ikigega Agaciro cyatangira, ingabo z’u Rwanda zabimenye mbere, ibi ngo byaje kugaragara ko abasirikare bari bagaragaje kwirekura cyane mu gutanga inkunga muri iki kigega, ubwo ukibaza ukuntu ingabo zu’Rwanda zaba zemeje gutanga inkunga zose mugihe kingana nukwezi kumwe n’igice? mugihe numukuru wigihugu President Paul Kagame atari yatanga nigikoroto murikyo kigega.

Gen. Kabarebe yavuze ko umuco Abanyarwanda barimo wo kwimenyereza kwikemurira ibibazo, ingabo z’u Rwanda zawugize akamenyero.

Nk’uko Gen. Kabarebe yabitangaje, mu mwaka 1995-1996 ingabo z’u Rwanda zigomwe umushahara w’amezi icyenda. Ngo iki gihe ingabo z’u Rwanda ziguriye indege z’intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu kandi zagerageje kwiyubakira amacumbi yo kubamo ndetse n’amashuri ya gisirikare harimo ishuri rya Kami, Gako, Nasho, Gabiro, Nyakinama n’ahandi, ariko amakuru dukesha abahoze mungabo zikyo gihe yemeza ko imishahara yabo itabagezeho nkuko byari byaremejwe munama yabaministri ko nyuma yogufata leta bagombaga kubahemba, ahubwo ngo babakase umushahara wamezi icyenda bababwira ko ngo bayaguze imbunda.

Minisitiri Rwangombwa mu ijambo rye muri uyu muhango akaba yavuze ko bitari gushoboka ko ingabo z’u Rwanda zireka kwitabira igikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega Agaciro ati “Kwitanga ukiyemeza kuba ingabo ukiyemeza gutanga ubuzima bwawe ni ikimenyetso kigaragaza gukunda igihugu.”

Rwangombwa akaba yijeje abasirikare ko iki kigega kizabyazwa umusaruro ku buryo Abanyarwanda bazakomeza kugira umwete wo gushyira inkunga yabo muri iki kigega.

Yagize ati “Ndizera ko mu gihe gitoya Abanyarwanda bazaba bishimira umusaruro bamaze kwigezaho, abana bacu ntibazahure n’ibibazo by’uko uwabahaga inkunga yayihagaritse.”

Kuva hatangizwa ikigega Agaciro mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, MINADEF ikaba ije ku mwanya wa mbere mu gushyira umusanzu munini muri iki kigega Agaciro.