Igihe Cyuma Hassan Dieudonne yamaze muri gereza arengana ntacyo cyahinduye ku ukuri kwe!
Mukiganiro yagiranye n’ umunyamakuru w’ Umubavu, Cyuma Hassan yavuze byinshi ku ugufungwa kwe, ku bibazo byugarije gereza no kukarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda.
Muri gereza Cyuma Hassan yarakubiswe abazwa impamvu yerekanye ishusho mbi ya Kigali ngo kandi yitegura kwakira inama ya CHOGM! Muri gereza kandi Cyuma Hassan yemeza ko yabonye akarengane gakorerwa abagororwa uhereye kumirire yabo n’ ibindi byinshi yararikiye abanyarwanda ko azabatangariza muminsi iri imbere.
Ni agahoma munwa kubona RMC yihakana umunyamakuru imuziza gukora umwuga ihagarariye! Inyenyeri News Group yishimiye gufungurwa kwa Cyuma Hassan ikaba inamushinganisha kunzego z’ umutekano kuko nkuko yabyivugiye, kurekurwa kwe hari abo kugiye kubangamira tuzi ko bafite ububasha bwo kumugirira nabi.
Kurikira ikiganiro Cyuma Hassan yahaye Umubavu TV:
https://www.youtube.com/watch?v=Ue1hgMWOJJc
Samuel Kamanzi