Mukiganiro yagiranye na One Nation Radio, Evode Uwizeyimana yanenze opozisiyo yasize mubuhungiro nta kuruma ahuha. Ati bamwe ni ” ba ideologues ba parimehutu” ” les nostalgiques du MRND”, abandi ni ibigarasha abandi ni abagomba gutabarwa ideologically ba victimes z amateka… Muri uko kurondora abo bose, Honorable Evode Uwizeyimana yirinze kubwira abo bari bahuriye mukiganiro igice yabarizwagamo akiri muri iyo opzisiyo ayobya uburari maze mumvugo irimo urwenya rwinshi aharisha abanywanyi be yibagiwe abashinja gukora politike yise iya “nguriza ngusengerere… zo muri aparitoma ( appartements)” .

Gusa muri iki kiganiro cy’ ibice bibiri hagaragayemo kwa kubogama gusanzwe kw’uramira imbehe ye kuko muri uko kunenga ibinengetse uruhuri bya opozisiyo nyarwanda, Honorable yacyeje leta iyobowe na FPR yirengagiza ibyo abafata umwanzuro wo kuyigomekaho bayigaya kandi we n’abo bari kumwe mukiganiro batabiyobewe. Usibye ko ari ntanibyera ngo de, ntabwo uwateye umugongo FPR wese abiterwa ningengabitekerezo ya jenoside, gukumbura MRND, irari ry’ ubutegetsi cyangwa amafaranga etc. N’ umunyarwanda utaragerwaho n’igitugu cyayo ntabwo akiyobewe. Ntabwo kuyoborwa n’ iterabwoba ry’ inkoni y’ icyuma byakagombye gushimagizwa n’ abantu bakuru bumva ko bakunda igihugu kurusha abandi. Cyereka nimba gusebya no guhimbira abantu ibyaha aribyo bita kwingingira abigometse gutaha!

Uwacitse kw’ icumu wazinutswe amahano y’ abicanyi iyo FPR yahaye rugari ikanakingira ikibaba azemera gutaha ate yumva mugenzi we yicwa urubozo akanigwa bwacya uwamwambuye ubuzima akanamuharabika amubeshyera ngo yariyahuye?! Tujye tuvugisha ukuri tureke gushinyagurirana.

Ubutaha Honorable Evode azafunge umwuka afate umwanya uhagije adusobanurire mu ukuri kwinshi kwe, impamvu yitaga FPR “agatsiko k’ amabandi yitwaje intwaro” kandi abijye imuzi areke kubica kuruhande nk’ uko amaze imyaka n’ imyaniko abikora. Wenda narangiza anyuzemo atubeshye nka byabindi bya nyamwigendaho w’ iki gihe, ko yasanze yaribeshye ko rwose byari ukuyibeshyera no kubeshyera abayigize yashyize akisangira ubuzima bwo hanze iyo nizo politike zo muri aparitoma abonye atagishoboye kubifatanya nimbeho yaho. Ibintu byo gupfunyikira amazi abanyarwanda birarambiranye.

Samuel Kamazi