Yvonne Idamange yavuze ukuri kwe reka nanjye mvuge ukwanjye. Munyihanganire singire uwo nkomeretsa.

 Intambara ikirangira igihugu cyari cyaratesetse bikomeye. Aho warebaga hose hari urupfu no kwiheba. Ibyatubayeho tugiye kubisubiramo ntawamenya aho ahera n’ aho arangiriza, ntamunyarwanda iyi jenoside itasigiye igikomere. Amateka yacu ni ay’ agahinda gusa .

Idamange yavuze ukuri kwe  ariko si ko kuri kw’ abarokotse bose . FARG iyo itahaba ngo irihire amashuri abana twisanze ari ntaho turi byari kugenda bite? Tujye tureka kuzana politike mubintu byose. Ntabwo ari ibanga  ko uru Rwanda rwa nyuma ya jenosise rwubakiwe kugahinda ka benshi batajya bavugwa. Batajya banivugira kuko mubyukuri havuga utarabona.

Hari abantu bitwikiriye leta batwitwaje babwira isi ko igomba kudufasha  barangije bitwarira izo mfashanyo bazikoresha ibyabo cyangwa ibindi “byari bikenewe “ icyo gihe, ibyo kutwubakira no kuturihira amashuri bikajya kutugeraho amaso yaraheze mukirere. Ariko ntitwabura gushima ibyatugezeho kuko bihari kandi bigaragara. Hari benshi batabonye amahirwe yo kwiga FARG yaduhaye. Harimo n’ abarokotse bihebye kwiga bikabananira. Kwiga byatubereye amahirwe. Nubwo byabaye amahirwe asharira. Uwari kuduhitishamo ababyeyi bacu twabuze tugikeneye n’ ayo mahirwe yo kwiga, icyo twari guhitamo turakizi. Atwibutsa ayo mahirwe yo kurihirwa amashuri no kwambikwa no kwubakirwa nibaza nimba bajya bibika uko ayo “ mahirwe “ yatugezeho!

Kuvuga ko  imibiri y’ abacu ngo “ icuruzwa” nkuko Idamange yabyise njye siko mbibona. Amafaranga atangwa munzibutso afasha imishinga itandukanye y’ abarokotse jenoside. Yego ntawahamya ko ari ntayanyerezwa  nkuko bisanzwe bigenda muri leta, cyangwa ngo abo ubwo bufasha bugeraho hazemo ikimenyane na munyangire byabaye akamenyero , ariko ubundi nicyo aba ateganyirijwe. Rero kubyita gucuruza si byo rwose. Uwanenga yanenga ayo manyanga abizamo kuko bitubabaza. Imbere imfashanyo zatangiwe ariko ugasanga hari ababyeyi b’ incike wakwibaza nimba na leta ibazi!

Cyakora aho nemeranya na Yvonne ni ku kintu cyo kudahamba imibiri y’ abacu. Mbona ari ibintu leta yakagombye kwigaho ikanatugishaho inama kuko bikenewe. Dushobora kutabibona kimwe nk’ abarokotse , ariko ndibaza ko abababazwa no kubona abacu badahabwa kuruhuka mucyubahiro bisa nko gukomereza aho ababishe basize tutari bacye. Hari uburyo bwo kwibuka ibyadukorewe hakoreshejwe amafoto imibiri y’ abacu igashyingurwa mucyubahiro.

Naho kuvuga ngo corona yabaye urwitwazo rwose ntaho yabeshye. Kwirinda iki cyorezo byajemo no gushaka amafaranga mubaturage babuze nayo kurya! Ni ibintu biteye ubwoba. Nk’ umuryango wacu wari utunzwe na moto, ubu zikaba zaraparitse, ariko ugasanga duhora ducengana n’ ubuyobozi bw’ ibanze buba budushakamo amafaranga byanze bikunze aho kudufasha no kutuba hafi! 

Uru Rwanda ni igihugu cyacu. Ibintu byo kutuhozaho iterabwoba  no kudufunga umunwa mbona leta ishatse yabireka kuko birambiranye. Abanyarwanda tubanye n’ ibikomere, twambariye ku mkovu n’ ishavu ariko tugomba kubaho. Ntimukatubuze kuvuga kuko aribyo bidusana imitima. Umunyarwanda wese agiye kwishyuza abo yambuwe, ibyo yambuwe n’ urugomo yakorewe ntibyashoboka, niyo mpamvu agomba guhabwa uburenganzira bwo kuvuga ukuri kwe atavugirijwe induru nk’ ibi byo kwita interahamwe uwanze gukomeza ibi twihaye byo guseka tubabaye.

Nitwa Beata Mukakarangwa ndabasaba gutangaza inyandiko yanjye ntacyo muhinduyeho.