Uyu munsi, twibuke ubutwari bw’ abanyeshuri b’ I Nyange.
Twibuke ubutwari bw ‘ abanyeshuri b’ I Nyange banze kwicamo ibice kugeza guhitamo urupfu aho kwemera iterabwoba ry’ abashakaga kubatandukanya .
Igihe tugezemo ubutwari dusabwa ntibugoye nk’ ubwo mugihe cy’ intambara. Uyu munsi, ubutwari U Rwanda rudukeneyeho ni ubwo kurenga inzika no guca inzigo tugaharanira ubwubahane.
Umunyarwanda nazirikane ko uko ubwoko yiyumvamwo bwaba bwitwa kose, bwaba ubw’ atutsi , ubw’ abahutu cyangwa ubw’ abatwa ; yaba umunyarwanda ufite inkomoko hanze y’u Rwanda, afite icyo apfana n’ abandi banyarwanda kandi ko icyo dupfana kiruta icyo aricyo cyose twapfa.
Twibuke ubutwari bw’ abanyeshuri b’ l Nyange bahisemwo guhara amagara mu ubuvandimwe aho kuyakiza mu ubugwari.
Samuel Kamanzi.
Photos: internet