Leta ya Kigali yiregangiza gutabara ikishimira guherecyeza uwamaze gupfa.
Hashize iminsi micye umwana Igihozo Jessica wamaze igihe arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), yitabye Imana, yaramaze igihe kirerekire atabarizwa ngo abashe kujya kwivuza hanze nk’uko umuganga wamukurikiranaga yabanje kuvuga ko agiye hanze yabasha kuvurwa agakira.
Ababyeyi be baratabaje ndetse n’itangazamakuru riratakamba, abantu kugiti cyaba bakora icyo bashoboye kugirango uwo mwana abashe kujya kwivuza, ariko kandi leta iterera agati mu ryinyo ntiyagira icyo ivuga, umwana arwarira imyaka 2 atabaza leta irebera idashobora kumwohereza hanze ngo avurwe arinda avamo umwuka.
Kwitabira gushyingura kuruta gutabara kwa leta ya Kigali bimaze kuba akamenyero.
Icyatunguye abantu n’uko umwana ameze kwitaba Imana, leta iciye muri minisiteri y’Ubuzima, yasoye itangazo ry’akababaro yihanganisha umuryango w’uyu mwana, kandi itarigeze igira icyo ikora mbere ataravamo umwuka. Ibi kandi babikoze nyuma y’aho abantu beshi banenge leta ko ntacyo yakoze kugirango ibashe kurengera ubuzima bw’umwana w’umunyarwanda leta yagomba kuvuza mu bitaro bifite ubushobozi nk’uko mu ganga wamukurikiranga yabanje kubitangaza ko aramutse agiye mu bihugu byateye imbere ashobora kuvurwa agakira.
Icyatangaje abantu kandi n’uburyo mu itangazo risobanura uburyo uyu mwana yitabye Imana minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho yashyize ahagaragara yavuguruzanyije na muganga wa mukurikiraniraga hafi Dr Gahenda Vincent , kuko we yavuze ko indwara ye ntaho yari kuvurirwa ku isi, nyamara mu ganga we “Dr Gahenda Vincent” yari yatangaje ko aramutse abonye ubuvuzi buhagije ashobora gukira. Ibi abakurikiranira hafi politiki ya Kigali, ntibashidikanyije kuvuga ko bigarara ko ari ukwisobanura ariko nta kuri kurimo, kuko ubufasha bahawe bwo gushyingura bwari kugira akamaro iyo abuhabwa afashwa kwivuza.
Si Jessica gusa na Col Kanyarangwe byamubayeho ahabwa icyubahiro atakigicyeneye.
Uyu mwana yibukije uburyo uwahoze ari perezida wambere wa FPR kuva mu ishyamba Col Alex Kanyarengwe, yirukanywe muri ishyaka agahabwa akato, ndetse n’amanama yayo ntayatumirwemo, akarwara ntasurwe n’abayobozi ba FPR bakuru babanye nka Kagame wari umukuru w’ingabo wajyaga amuterera isaruti akimubonamo akamaro, mu gihe Kanyarengwe yari afite agaciro igihugu kitarafatwa agicyenewe.
Ariko bamaze kugera ku ntego zabo aribagirana asa n’igisheke bamaze kurangizamo uburyohe, cyangwa shikarete itabwa mumyanda kuko nta kamaro iba igifite, ntiyahawe umudari wo gushimirwa kimwe n’abandi bahawe iyo midairi y’abarwanye intambara ya FPR, nyamara abo yayoboye barayihawe ndetse n’abanyamahanga bayifashije (FPR) baributswe.
Igitangaza FPR yakoze, Kanyarengwe amaze kwitaba Imana FPR yariyerurikije imutabarana ibakwe n’isheja, barashyashyana ahabwa ikibahiro bamwimye akiriho, bamushyingurana ibendera rya FPR!
Ku bantu beshi bazi uburyo uyu musaza wakoreye FPR cyane yashyizwe kuruhande akaza kwibukwa avuyemo umwuka, babifashe nk’uburyarya bwuzuye ubugome n’ubujiji, kuko n’ubwo abantu batari bafite uruvugiro ngo bagire icyo babivugaho, ariko bari bazi neza ko abayobozi ba FPR batabikoze babikuye ku mutima. Kuko akiriho atigeze yitabwaho, ahubwo yibutswe amaze kuvamo umwuka, bigarara ko bishimiye igenda rye bakamuherecyeza bishimye, aho kumufasha kumuha ibyo yari akwiye akiriho.
Umuririmbyi wo muri Uganda Jose Chameleon yariribye indimbo yakunzwe cyane, ndetse bamwe bavuga ko yaje no gukundwa n’ishyaka riri kubutegetsi NRM ikayigura, yise ngo “ Muntu mwene Adamu agushima ugiyeâ€.
FPR yari ikwiriye kureka uburyarya bwayo bwo gukomeza gushuka abanyarwanda yibeshya ko batareba ibyo ibeshya, ikora yiyerurutsa, aho gushaka ibisobanuro nyuma ikajya ikora ibitunganye aho guhora yitwa “Semuhanukaâ€, cyangwa se ishyaka rizi kubeshya no guhisha amafuti, ikaba ishyaka ry’ukuri kuko ifite ubushobozi bwo gukora neza kandi nta gihombo cyo gukora ibyiza.
Umusomyi w’Inyenyerinews.org, Kigali.
Sueprlby illuminating data here, thanks!
Mu manza mbonezamubano nta rkuiko ruregera urundi, kuko urubanza ari urw`ababuranyi. Iyo umuntu yaregeye urkuiko rutarirwo, ikirego cye nticyakirwa. Mu manza nshinjabyaha, urkuiko rushobora koherereza urundi urubanza iyo rusanze urwo arirwo rufite ububasha bwo kuruburanisha, ni nabyo iyo ngingo yo muri OFCJ iteganya.