Fondation Yolande Mukagasana igiye guhangana n’ umwanditsi Judi Rever.
Mukiganiro yagiranye na One Nation Radio, Madamu Yolande Mukagasana yasobanuye amavu n’ amavuko y’ umuryango yashinze agira ati: ” Nabonye ubwicanyi bwose bwakorewe abatutsi kugeza kuri Jenoside, umugabo wanjye yari imfubyi y’ ubwakozwe muri 1959 yicwa muri jenoside yakorewe abatutsi n’ abana banjye bose. Ubwose abahakana jenoside bambwira iki?”
Akimara gushinga uyu muryango yatubwiye ko wihaye intego yo guhangana n’ ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi na revisionism ( ivugurura mateka) yayo , nka presidente wawo, Madamu Mukagasana yahise yandika yamagana umwanditsi Judi Rever agira ati ” Muri 94 ubwisanzure bw’ isakaza bitekerezo bwitwaje nk’ intwaro ya jenoside , uyu munsi Judi Rever aritwaza ubwo bwisanzure mu ukuyihakana…”
Nyuma yo kwibasirwa bikomeye mubuzima bwe bwite no kumbuga nkoranyambaga kubera gushinja FPR jenoside ku ubwoko bw’ Abahutu n’ibyaha bikomeye by’ intambara, umwanditsi Judi Rever ashobora kuba agiye kubangamirwa bikomeye n’ uyu muryango. Aho FPR ntiyaba igiye guca muri iyi fondation kugirango imucecekeshe ishingiye kubintu bimwe na bimwe abasomye igitabo cye bamunenze ( nk’ ibyo yagiye yibeshyaho kunzira y’ umusaraba y’ uwahoze ari Bourgmestre w’ iyahoze ari Commune Giti , n’ ibyo yavuze ku ubwicanyi bwakorewe abatutsi Bisesero byatumye afatwa nk’ umushinyaguzi n’ abaharokokeye) …kugirango iteshe agaciro n’ ibyo avuga bifite ukuri?
Kurundi ruhande , biragoye kutabona ukuboko kwa FPR inyuma ya Madamu Mukagasana unengwa bikomeye amagambo ye yakomerekeje abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi benshi ubwo yavugaga nyakwigendera Kizito Mihigo , amagambo bafashe nko gushinyagurira umubyeyi we, nawe wapfakajwe na jenoside aho kumufata mumugongo nk’ umuntu bahuje ibyago.
Judi Rever yaba azahera he ahangana n’ umuntu waburiye umuryango we wose muri Jenoside amushinja guhakana?
Madamu Mukagasana yaba azatwemeza ate ko yahagurukijwe koko no guhangana n’ abahakana n’ abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kwima impuhwe uwahekuwe nayo igihe yari azikeneye?
Tubiteze amaso…
Samuel Kamanzi