Umuryango nyarwanda uhombye inararibonye Mwalimu Thomas Kigabo witabye Imana kuri tariki 15 Mutarama 2021. Mwalimu Thomas Kigabo yari umubyeyi wagiraga urukundo n’ urugwiro, wakundaga urubyiruko akaruba hafi arwigisha gukunda akazi, kureba kure , gukunda kwiga no kwagura ibitekerezo. Mwalimu Kigabo yakomeje gucira amarenga ubuyobozi abubwira ko iterambere ry’ igihugu rishingira ku umutekano w’ abaturage bacyo. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ihe abayobozi b’igihugu cyacu ,yaba ab’ ubu cyangwa ab’ejo kuzirikana inama ze no kuzubakiraho igihugu kibereye abanyarwanda bose ntawe uhejejwe inyuma.

Samuel Kamanzi