Mu Mudugudu wa Gatongati, Akagali ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere Nyanza, Umuyobozi wa DASSO bikekwa ko yakubiswe n’abaturage baramukomeretsa.

Ibiro by’Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanzayabakamyi

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 ahagana saa mbiri n’igice za mugitondo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Karama na DASSO bajyaga mu rugo rw’uwitwa Muhamyankaka Fulgence bakunze kwita Kabeyi.

Bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko muri urwo rugo rwa Muhamyankaka baraye batetse ikiyobwange cya kanyanga.

Amakuru avuga ko bagezeyo basanga abantu muri urwo rugo barabarwanya bakomeretsa umuyobozi wa  DASSO (Coordinator mu Murenge) witwa Nsengimana Gerard.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye, ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho.

Ati “Iyi dosiye twayakiriye iri gukorwaho iperereza, kugeza ubu ntabyinshi twatangaza, bitabangamira iperereza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Umuyobozi wa DASSO wakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mucubira.

Bivugwa ko yakomerekejwe n’umuhini yakubiswe mu mutwe, no ku kaboko ke karabyimba.

Muragijimana Jean w’imyaka 30 y’amavuko na Mbarubukeye Innocent w’imyaka 39 y’amavuko bombi bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu byabaye bashyikirizwa RIB Station ya Busasamana, mu gihe hagishakishwa n’abandi.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’Imirenge 10, uwa Cyabakamyi na Mukingo hakunze kuvugwa ikiyobwange cya Kanyanga.

Babiri bafashwe bashyikirijwe RIB ya Busasamana

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA