Yababababa! Mbega ngo Amerika iraseba !
Twitter yirukanye perezida Donald Trump wa Amerika kubera ukuntu amaze iminsi ashyushya imitwe y’ abayoboke be abashishikariza kwigomeka bakanga ibyavuye mumatora yatsinzwe!
Tariki 6 Mutarama 2021, bamwe mubayoboke ba perezida Trump bateye Capitol (inzu umuntu yagereranya nk’ inteko ishinga amategeko) , bamena amadirishya, bangiza ibintu byinshi, abantu barahakomerekera bikomeye , 5 muri bo bahaburira ubuzima. Icyo gitero cyabaye kuri Capitol cyatewe n’ amagambo yagiye akoreshwa na perezida Trump kuva ibyavuye mumatora bimenyekanye aho yakomeje kuvuga ko bamwibye, abwira abayoboke be ko bibwe amajwi kandi bagomba kwamagana iyo ntsinzi.
Nyuma y’ icyo gitero kuri Capitol, perezida Trump yanenzwe gukomeza imvugo y’ ukuntu ngo amatora yayibwe kandi inzego z’ igihugu zose zemeza ko yayatsinzwe kuburyo bamwe mubo bari kumwe bagiye basezera kukazi, abandi bagakora inama yiga ku ukuntu bamuhagarika nubwo asigaranye iminsi micye kuri uwo mwanya none Twitter ibatanze gushyira umwanzuro mubikorwa!
Nguko uko ibya Trump wagereranyije ibihugu bya Afurika n’ imisarani birangiye !
Samuel Kamanzi
Photos: France24, cartoon: internet