Uyu munsi nazindukiye Nyabugogo, ubucuruzi busigaye burimo ingorane .Isaha zo gutaha zageze nsanga ibibazo bintegereje murugo bitari buhure no kumufuka nigira inama yo gutaha namaguru. Ntaha i Kanombe. Nagize Imana mpura numumotari duturanye ankubise amaso angirira impuhwe ati tugende nanjye nari ntashye. Nashatse kwihagararaho kubera ukuntu icyuya cyari cyandenze birananira. Tugeze muri karitiye kugasoko aho abagishoboye bafatira akanyuma, kazungu adukopa ibyo abonye turataha. Muri ibi bice hasigaye ubukene bufatika gusa. Nkumbuye Cyuma Hassani Dieudonne. Ndasubira kuri gatoroshi. Fone ireba youtube nukuyibagirwa. Nari kumuhamagara ngo aze arebe ibyacu natwe atuvugire. Nkumbuye Cyuma Hassani Dieudonne. Yavugiraga umuturage . Ntacyaha yakoze usibye kuvugira umukene kandi ubukene butumereye nabi. None RURA nayo yaduhagurukiye. Ese ubu tuzaba abande? Iyi Nzara tuzayikizwa niki ? Ninde uzatuvugira? Nkumbuye Cyuma Hassani Dieudonne. Kuvugira umukene si icyaha kuko nawe ari umunyarwanda usibye ko we ari uwishwe nagahinda. Iyamuremye Pacifique