Ngo hari umubiligi wageze mu rwa gasabo vuba aha asanga ibyo kubatinya byaravuyeho
Cyera ngo umubiligi yarahamagaraga mwenewacu akitaba karame atarumva n’ izina rye none ubu (iyo atari babandi bazanira amafaranga kibamba) nukubahima bagataha bumiwe.
Umugabo ngo yarakumanukiye ageze i Kigali ati nje mubucyerarugendo, bucyeye ngo azindukira mubucamanza aba arabihinduye ati nje mukazi nje muri gahunda y’ ubwunganzi, ati dore nitwaje n’ icyemezo bampaye iwacu kibinyemerera.
Ngo baramurebaaa. Gusa icyambabaje nuko mugihe bamwigiraga ya macenga natwe twungukiramo yo kubanza kuzungurutsa umuntu munzego z’ ibanze bamutuma ibyangombwa bitabaho bakazamubwira ko byose byanze amaze kwiga kwihangana bya kinyarwanda, yahuye nimpfura imugirira impuhwe ataranagira ayo aha abasemuzi, nta fanta aratanga kwa gitifu ntaki nukuntu tumerewe nabi ninzara ya corona, nuko ngo iyo mfura y’ i Rwanda iba imuriye urwara iti yewe, itahire, iti byarahindutse burya si buno aba si babandi mwasize kurugo! Umubirigi ngo ahita yifungira igikapu yurira icyogajuru. Hari abantu baduhemukira kandi inzara hanze aha imeze nabi.
Mwene Gasasira.