Aravuze  ngo gira utahe ! Ngo umenyeko ntamunyarwanda ukwiye kuba ari hanze , ngo wataha kandi ukagira amahoro …  Ngo atansiyo ariko ntuzibeshye ngo uzataha uko wishakiye nka byabindi byawe uvuga ngo “ nzataha ntya , nshaka kuba perezida mugomba kubyemera ”!

Ngo ubwire nabashaka gutaha barwana ko ngo amaze kurambirwa kubaririmbira ukuri; ngo yarababwiye none imyaka ibaye 26  mwafunze umutwe muramunanira kandi ngo nufunze umwuka akajya mu nzozi ashyira mugaciro akarota izishoboka !

Dore ngiri ijambo rye utaza kuvuga ngo ndamubeshyeye, nawe iyumvire ; yatangiye avuga coronavirusi bigeze aho bimwanga munda asubira muri “… ntago byakunda” :

Kagame yongeye kuturahirira ko ari nta kintu cyamurutira kuba umunyarwanda . Ariko ngo yaba amaze no kumenya ukuntu abanyarwanda turushya; yaraperereje , aricara ariyumvira asanga dushobora kuba turi abantu babwirwa  ariko bakanga kubona ibyo bagakwiye kubona , yasanze turi babantu bakenera ko ukuri kubaririmbirwa mpaka na nyuma ya mpaka kuko abenshi amarangamutima yadufunze amatwi ,ibyo gushyira mugaciro tugatera inyuma ya huye!

Maze rero aho abanyarwanda tubera inshoberamahanga , usibye ko ari nta wantinyuka kumubaza nimba nawe atabarizwa muri abo banyarwanda barushya abandi ngo byonyine amuhe amazina y’ abamaze kuzira babahungu be bigize inkota, bagahindura ubwicanyi umwuga -nka wa mu afande ntavuze unigisha infungwa bwacya akazibeshyera ngo ziyahuje amashuka… Uyu musaza w’ umunyamahane, wabaye umunyarwanda uburusha abandi, yaruburana kandi ukumva ngo yarutsinze ! Abanyarwanda niko twabaye!

Christine Muhirwa