Noble Marara: “Nta gushimutwa kwabayeho kuri Rusesabagina I Dubai, yinjiye muri Private jet azi ngo imujyanye Zambia aho yagombaga guhura na Perezida Edgar Lungu !”
Itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ryateje muzunga mu itangazamakuru . Kuri social media hari abatunga urutoki kuri Dubai bayishinja ubufatanye ngo mu ishimutwa ryamukorewe. Baribeshya cyane.
Paul Rusesabagina yaratanzwe, yaragambaniwe, yapfunyikiwe amazi. Yaratuburiwe. Atuburirwa n’ uwo yitaga incuti ye, perezida wa Zambiya ,Edgar Lungu nyuma y’ uko ubufasha yaba yarahaye MRCD/FLN butangiye gushyirwa ahagaragara maze biciye munzego za diplomasi zitandukanye ,uyu mukuru w’ igihugu cya Zambiya akagirwa inama yo guhitamo kuba incuti ya Kagame aho kuba umwanzi we!
Gutanga Rusesabagina ngo byaba byarumvikanyeho igihe intumwa ishinzwe ububanyi n’ amahanga ya Zambiya yasuye u Rwanda muminsi ishize.
I Dubai, Rusesabagina ngo yuriye indege yo mubwoko bwa Private Jet yizeye ko izaruhukira muri Zambiya aho yagombaga guhura n’ uwo yitaga incuti ye, perezida wa Zambiya Edgar Lungu atazi ko uwari uyitwaye yari yahawe amabwiriza yo kumujyana i Kigali.
Ni uko byagenze . ” Alipanda munzenze bila habari”.
Iyo ibintu byakomeye abakomeye bishyira hamwe. Amaboko atareshya ntiyongere kuramukanya.
Ibi byakabereye opozisiyo ya Kagame irindi isomo.
Nimba abato bagomba gupfira abakambwe bashoza intambara , abo basheshe akanguhe ntibakabanje kwibaza nimba izo ntambara bifuza zifite ishingiro, bagashishoza bakamenya nimba zishobora kurwanwa , bakanareba nimba zishobora gutsindwa bakabanza bakiga n’ uburyo zizatsindwa!?
Kurwanya igitugu, no kurwanya umutegetsi witwara nk’ umu “gangster” ufite ubudahangarwa bw’ umukuru w’ igihugu, ufite igisirikari yagize icye bwite n’ amafaranga atagira ingano yabuze icyo akoresha ntabwo ari ibintu bikorwa nk’ ubukerarugendo.
Ibihe byarahindutse.
Ubukapitaliste n’ ubutindi bwayo bwageze muri Afurika; impinduka twifuza muri repubulika yacu ikiri munzira zo kwiyubaka, igomba kuzirikana n’icyo kintu.
Noble Marara