Byanditswe na Noble Marara.
“Perezida Kagame uzwiho ikinyabupfura gike no kutubaha icyiremwa muntu, nyuma yimyaka 4 gusa yivuganye Perezida Habyarimana,muwi 1998 yashatse gukurikizaho na Perezida Boyoya”
Ubwo mumwaka 1998 Urwanda ruri Congo, Perezida Kagame yananiwe kumvikana na Perezida Buyoya muburyo bwo kumutera ingabo mubitugu, muri 1996 muntambara yambere muri Congo :Burundi , Rwanda na Uganda byaribifatanyije ariko muri 1998 Kagame igihe yasubiragayo, ntiyashoboye kumvikana na Perezida Buyoya ko yakongera akamutera ingabo mubitugu, ibi byatumye kagame afata icyemezo cyokumwica.
Uko umugambi wateguwe:
Perezida Kagame wari vice president akaba na Minisitri w’ingabo yahise yumvikana na Col Niyonkuru Firimin (kagaju) wari Ministiri w’Ingabo, Col Bizimungu Accessio wari guveriner w’intara ya ngozi kobamufasha uwo mugambi mubisha. Bamaze kumwemerera kagame yahise ahamagara abicanyibe aribo: Gen Karenzi Karake, Col Silas Udahemuka , Gen gasana Emmanuel (Rurayi) kujya Iburundi gukora icyo gikorwa , bakigera Iburundi bakiriwe na Col Bizimungu Accesio bacumbikirwa muri Hotel bita Novoteur , bakoranaga nabamwe mubakoraga mwiperereza riri hafi ya perezida Buyoya ari bo:
Lt Rutayisire Gerald
Manzi Patrick
Kanyana Laetitia
Nsabamasabo Marcel
Karikurubu Leonidas
Ngabo abagombaga gufasha mumugambi wo guhitana umukuru wigihugu cyabo hamwe ni nkoramaraso za Perezida Kagame.
Perezida Buyoya yagombaga Kwicirwa aho yafatiraga ifunguro hamwe n’ abasirikare bakuru (MESS)
Nkuko byaribyitezwe ko uwo mugambi ariho bazawurangiriza ntibyaje kubahira, kuko byahise bimenyekana uwo mugambi utaragerwaho.
Ubwo baribamaze kwizera intsinzi yabo ariko Imana ikinga akaboko ubwo inzego zi perereza z’uburundi zaje ku bimenya batarasohoza umugambi wabo mubisha, dore ko nyuma yamasaha macye Ministiri w’Ingabo zuburndi Niyonkuru Frimin yahise afasha Silas Udahemuka na Gasana hamwe na kariya gakundi ka Lt Rutayisire guhita bajya I Kigali, bakihagera bahise bajya gufungirwa (agatsiko ka barundi)munzu yahoze ari ya Col Theoneste Rizinde ku Kimihurura impamvu hafunzwe bariya barundi baketsweho ko aribo baba baratanze ayo makuru bigatuma umugambi mubi wa Perezida Kagame uburizwamo. Dore ko ibi yabikoraga atabimenyesheje umukuru wigihugu wari Pasteur Bizimungu.
Nyumayaho Perezida Buyoya amenye abaribabirinyuma yahise yica Col Niyonkuru Firmin amwicira Gitega aguye muri kajugujugu, dore ko ariwe Kagame yifuzaga koyasimbura Buyoya.
Ikindi Twabamenyesha nuko nababarundi bafungiwe ku Kimihurura bahuye naya funi ya Col Silas Udahemuka, ubu Silas Udahemuka, Gasana na Karenzi bahawe amashimwe urwego bariho muraruzi, kubera amabanga bakomeje kumubikira dore ko yabaye hobe isi yose imaze kumenya ibye.