Bugesera: Basabwe kubaha amahame ya FPR-Inkotanyi nk’uko amategeko y’Imana yubahwa
Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Bugesera bibukije ko kubaha amahame y’uyu muryango ari ingirakamaro ku gihugu kandi bakayubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.
Babyibukijwe na Athanasie Kamanzi uyobora Inama y’igihugu y’abagore muri Bugesera na we wari witabiriye umuhango wo gutangiza icyo bise ‘UMUGORE MU CYEREKEZO 2020’
Athanasie Kamanzi avuga ko kuba FPR-Inkotanyi ariyo iyoboye u Rwanda, amahame ayigenga akwiriye kubahwa, akubahirizwa kugira ngo igihugu gukomeze iterambere kirimo.
Ati: “Twe abagore tugomba kumva ko amahame y’Umuryango wacu akomeye kandi ari ingenzi mu miyoborere y’iki gihugu kuko nitwe tuyoboye. Ariya mahame tujye tuyubaha nk’uko Umukirisitu mwiza yubaha amategeko y’Imana.”
Kamanzi avuga ko iyo yitegereje imigambi n’ibikorwa bya FPR -Inkotanyi asanga izayobora u Rwanda igihe kirekire.
Kuri we FPR-Inkotanyi ifite amahame atasimburwa.
Meya wa Bugesera, Richard Mutabazi yasabye abagore ko ibyo baganiriye bitaba amasigarakicaro ahubwo ko babishyira mu bikorwa
Ati: “ Ibi bibazo twigiye hano birakomeye, ariko mu bushobozi bwacu dukemure ibyo dushoboye.”
Umwe mubari muri uriya muhango yavuze ko abanyamuryango ba RPF muri Bugesera barenga 80%.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW