Kuba inshuti z’ ingenzi z’ U Rwanda zirwigomekeyeho rimwe bisobanuye iki?
Ibihugu bya Amerika n’ u Bwongereza byandikiye U Rwanda birubwira ko bisanga gahunda yo kwibuka “amahano” yabereye mu Rwanda, nkuko Perezida Kagame yabivuze mu ijambo rye ryo gutangiza icyumweru cy’ icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwaka wa 2020, bidaha agaciro inzirakarengane zose.
Amakuru kuri izo nyandiko akaba yaramenyekanye ndetse akanagarukwaho cyane n’ abanyepolitike, abasesenguzi , n’ ” abashakashatsi ” b’ abanyarwanda batandukanye mbere y’ uko ay’ Ababiligi” bari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda , barimo n’ uwo murwego rwa gisirikari barenze kumabwiriza ya Leta irebana na gahunda ngarukamwaka yo Kwibuka kurwego rw’ igihugu , bakajya kwibuka ababo tariki 6 , i tariki indege ya Perezida Habyarimana Juvenal yarashwe .
Nubwo ababiligi bemeza ko byatewe nuko abari kwitabira uwo muhango wo kwibuka abasirikari b’ ababiligi baguye camp Kigali ( bishwe na bamwe mu basirikari b’ inzira bwoba nkuko umwanditsi Scott Peterson yabivuze mugitabo cye ” Me Against my Brother ISBN-13: 978-0203902929ISBN-10: 0203902920″ ) byatewe n’ uko ariyo tariki bari babonye bashobora guhuriraho bose, biragoye kwemera ko bitakozwe murwego rwo kwigomeka nkana kuri leta y’ u Rwanda.
Kuba ibi bihugu bitatu Leta y’ u Rwanda yari ishingiyeho ubuhangange bwayo mukarere k’ibiyaga bigari biruviriyeho inda imwe icyarimwe , ntabwo ari ikintu gisanzwe. Biragaragaza ko ibi bihugu biri munzira yo guhindura cyangwa kuvugurura ibyangombwa mu imibanire yabyo n’ u Rwanda.