Gatabazi ngo yaba azize uncle we Kabuga, Rurayi we arazira iki?
Governor kibonke Gatabazi JMV na Governor Rurayi bashimiwe bahambirijwe , batewe ishoti.
Aba bagabo ibibabayeho bishobora kuba byabatunguye , rwose bashobora kuba batamenye ikibakubise wamugani wa wawundi wabivuze .
Umusomyi w’ inyenyeri uziranye n’ aba bagabo bombi yatwandikiye agira ati :
“Birahwihwiswa ko Kibonke (Governor Gatabazi) yaba azize anko (uncle) we Kabuga (uri mu maboko y’ ubutabera nyuma y’ aho afatiwe mugihugu cy’ ubufaransa) . Ngo ashobora kuba yari afite amakuru y ‘aho yari aherereye akinumira ariko agakomeza kuramya ingoma no kurya aya Afande.
Rurayi we yari yarahigiye gucukurira intara y’amagepfo imisarane ihagije nyuma yo kwamburwa umwambaro wa polisi agahabwa kuyiyobora ( intara y’ amagepfo), wenda yariye aya rwiyemezamirimo wayicukuraga cyangwa aya VUP ntawamenya . Ashobora kuba azize ruswa dore ko yigeze no gukubitwa ayizira muri 2014 , erega umunyarwanda yaravuze ngo ingeso ipfana na nyirayo. Raporo ya AG ( Auditor General ) irasigira benshi imvune .”
Samuel Kamanzi