Inyenyeri News Group yamaganye amagambo ayisebya yabditswe n’ ikinyamakuru : https://my250tv.com/2020/05/13/jean-damscene-ntaganzwa-umunyamuryango-nshingiro-wa-radio-inyenyeri-yitandukanije-na-opozisiyo/

Ntabwo Inyenyeri yashingiwe ” gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Inyenyeri News Group iharanira ubwisanzure mubitekerezo n’ uburenganzira bw’ umunyarwanda .

Inyenyeri News Group ntabwo ihakana kandi ntabwo ipfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Inyenyeri News Group ntabwo yangisha abanyarwanda ubuyobozi bw’ u Rwanda , ivuga akariho abanyarwanda bazi gushishoza kandi bazi icyo bashaka ntawe ushobora kubatekerereza no kubashuka ngo bakunde uyu cyangwa bange uriya.

Ubuyobozi bwiza bwose ni ubwemera kunengwa imikorere mibi kandi uko kunenga bigomba gushyigikirwa aho kugirwa urwitwazo rwo guharabika! Twifuriza igihugu cyacu ubuyobozi bugikorera neza. Igitugu, ubwicanyi, itoteza , iharabika ,guhakwa no guhakirizwa ntaho bizageza u Rwanda n’ abanyarwanda.

Turashima umusanzu wa Bwana Jean Damascene Ntaganzwa muri Inyenyeri News Group . Kuba yitandukanije na opozisiyo akaba ahagaritse ibikorwa bye murubuga rwa politike nyarwanda ni uburenganzira bwe kandi tumwifurije amahirwe murugendo rushya atangiye.

Inyenyeri News Group.