Twabajije abasirikari icyo batekereza kuri iyi grenade icumba umwotsi bararahira bati “rwose nta grenade icumba umwotsi turabona”.

Iyi grenade yacumbaga umwotsi, yakoreshejwe mu ihungabanya mutekano polisi yemeza ko atari iterabwoba ikwiye gusobanurirwa abanyarwanda !

Ubusanzwe ko intwaro kirimbuzi zitungwa n’ urwego rwa gisirikari, cyane cyane mubihe by’ intambara kandi u Rwanda rukaba ari nta rugamba rubarizwaho tuzi , usibye urw’ isi yose iriho rwa Koronavirusi, iyi grenade yaba yaravuye hehe ?

Polisi yacu yica Rwanda yari ikwiye kudusobanurira iby’ iyi grenade kuko hatangiye guhwihwiswa byinshi .

Ese koko haba hari abasirikari bibye intwaro bakaba barazihishe hirya no hino muri Kigali?

Ese inama Perezida Kagame yagiranye n’ aba ofisiye i Gabiro yaba ifite isano n’ iyi grenande ndetse ngo nizo ntwaro zibwe zigashishwa ahatazwi?

Ese iby’ iyi grenade byaba bifite isano n’ umubano mubi hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi cyangwa Uganda?

“Umwanzi ” yaba yageze iKigali? Ese ko u Rwanda rufite abanzi benshi muri iki gihe twaba twaratewe n’ uwuhe muri bo?

Samuel Kamanzi