Ninde ugomba kubazwa amahano yakorewe muri Remera mukarere ka Gasabo?
Amakuru y’ ihohotera ryakorewe abaturage bo muri “Bannyahe ” yo mu murenge wa Remera , mukarere ka Gasabo yabanje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga mbere yo kuvugirwa muruhame kuri VOA amaze guteza akantu muri rubanda n’ ubwo RDF igaragaza ko yahagurukiye guhana abasirikari bayo ibyo byaha bizafata.
“Ntamuntu utuye umugi wa Kigali utaraguye mukantu yumvishe inkuru y’ abasirikari ba RDF biraye mubaturage bakajya kwiba no gufata abagore kungufu ! Ngirango igituma umuntu agira ikibazo kuri iyi nkuru ni uko umusirikari ari umuntu uduhora mumaso , tumumenyeraho bwa bwitange ababakuriye batwizeza, ubunyamwuga , ubwitange n’ imyifatire ya kinyangamugayo .
… Mu ishusho ry’ umuturage umusirikari yari wamusore uba ahagaze mumpande zitandukaye z’ umugi, haba imvura cyangwa izuba … Biratangaje rero kumutekereza yasinze akajya kwadukira umugore w’ undi akamukorera ibyamfura mbi mumaso y’ umugabo we cyangwa umwana we.
… Ihohotera twari dusanzwe tuzi ko rijya rikorwa na Polisi …Kuko aribo bahora bapfusha ababageze mumaboko …rimwe ngo barashe abo babanje kwambika amapingu cyangwa ngo banize undi barabitekinika ngo yiyahuye, bwacya ngo bibye undi muri gereza baramujyana aburirwa irengero…Ubuse dusigaranye nde wo kwizeraho umutekano?”
Abasirikari bavugwa muri ibi byaha byahungabanyije benshi baravugwaho gusuzugura umwambaro n’ ibirango by’ igisirikari cy’ u Rwanda n’ ubusinzi kuburyo umuntu atashidikanya kubihano by’ intanga rugero bibategereje.
Nimba hari urwego rwubatswe , rugahabwa amahugurwa n’ ibikoresho bihagije ni RDF. Ni rwo rwego rw’ umutekano rwemerwa mu Rwanda . Urebye ni na rwo rwego rwonyine rwubatswe mu Rwanda kuko n’ izindi zose nk’ ubutabera ,polisi yica yacu, ministeri dufite , itangazamakuru dufite , n’ urwego rw’ abikorera byose bibarizwamo abasirikari cyangwa bikaba bifitanye isano n’ igisirikari; akaba ariyo mpamvu rero bitangaje cyane kumva abacomando babarizwa muri urwo rwego rusumba izindi batinyuka kwirara mubaturage muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo aho ubuzima bwa buri munyarwanda busa nk’ ubwahagaze kubera kubuzwa ubwisanzure na Koronavirusi.
Baba barabitewe n’ ubusinzi n’ izara? Cyangwa ni ya gahunda yo kwirara mubaturage itangiye ibyihishe inyuma ?
Christine Muhirwa