Abarwayi babiri ba COVID19 bagaragaye i Bukavu baba barageze i Rusizi mbere yuko imipaka ifungwa ?
I Bukavu ,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagaragaye abarwayi babiri bashobora kuba barageze mu Rwanda, mumugi wa Rusizi mukazi k’ ubucuruzi gasanzwe . Abo barwayi baramutse barahageze hari impungenge y’ uko agakoko ka Koroavirusi kaba karageze ndetse kakanasesekara muri Rusizi . Uyu mugi uzwiho ubuhahirane n’ ubucuruzi uramutse ugaragayemo ako gakoko byaba ari ikibazo gikomeye cyane kuko virusi yaba igeze kurugero rwagora kugenzura bitewe n’ ingendo nyinshi abawutuye bakora, n’ umubare w ‘ abantu bahura kubera imirimo yabo iba ishamikiye k’ubucuruzi .
Kuri ubu umubare w’ abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda ukaba ugeze kuri 70 ( 29.03.2020).