Icyorezo cya KORONAVIRUSI  kimaze guhindura ubuzima busanzwe  ku isi hose .

U Rwanda  rwafashe ingamba  zo gukumira iki cyorezo zitozoroheye abanyarwanda kuko usanga  abenshi batarasobanukirwa uburemere bw’ ikibazo ako gakoko gashobora guteza igihugu . Ikindi kibangamira amabwiriza ya Leta mu ugukumira iki cyorezo ni ubukene. Abanyarwanda bishoboye , bashobora kuguma murugo  nkuko Leta ibisaba ni mbarwa kuko abanyarwanda babayeho mubukene , babeshejweho n amafaranga atagera ku 2000 by’ amanyarwanda ( ugereranyije ) kumunsi ari bo benshi n’ ubwo twakomeje kubwira amahanga ko ubukungu bw’ u Rwanda bugenda bwiyongera , n abanyarwanda bakaba barivanye mubukene. 

Muminsi ishize u Rwanda rwongeye gushyirwa hanze ruregwa  Miliyoni $190 y’ inkunga yanyerejwe akajyanwa guhishwa muri banki z’ amahanga( nkuko byanditse muri iyi raporo http://documents.worldbank.org/curated/en/493201582052636710/pdf/Elite-Capture-of-Foreign-Aid-Evidence-from-Offshore-Bank-Accounts.pdf )  aho gufasha guteza imbere  ubukungu bw’ igihugu tubwirwa ko buzamuka kugipimo cya 7% buri mwaka!

Bizagora guhisha abo baterankunga ukuli ku miterere y’ ubukungu bw’ u Rwanda mu byumweru biri imbere mugihe isi yose itegereje umuti w’ iyi virusi . 

Ubushake n’ umwete  bya Leta mugukumira iki cyorezo ni uwo gushima , biragaragara ko yasobanukiwe n’ uburemere bw’ iki kibazo cya COVID-19, gusa amabwiriza yatanzwe yo gukumira iki cyorezo  usanga yarigiwe abantu bishoboye kandi bihagije , abantu babayeho mubuzima nk’ ubw’ umunyaburayi ufite inzego zamugezaho ubufasha aramutse ahuye n’ ikibazo nk iki.

 Abantu bashobora guta akazi bakaguma mungo imibereho yabo ntihungabane cyane nanone murwanda ni mbarwa. Usanga banyiri ugutanga amabwiriza badasobanukiwe n’ imibereho y’ abo baha ayo mabwiriza. 

Ntarwego rutanga ubufasha nk’ ubwo ruriho mu Rwanda kuri ubu.

Tugendeye ku ukuba umusoro w’ igihugu uturuka muri 10% b’ abanyarwanda , gufunga igihugu nk’ uko bikorwa iburayi muri iki gihe ntibishoboka.

Abanyarwanda babayeho umunsi ku uwundi. 

Ntibashobora kugira icyo bazigama muri ubwo buzima . Ntabwo rero abo bantu bashobora gukurikiza amabwiriza ya Leta yo gukumira KORONAVIRUSI ngo ntiibahungabane .  Nibaguma mungo zabo bazicwa n’ inzara!

Ndasaba Leta y’ u Rwanda , by’ umwihariko Ministeri y’ ubutegetsi bw’ igihugu kwiga ukuntu ubucuruzi n’ imirimo byakomeza kubufatanye bw’ ubuyobozi bw’ imirenge n’ utugari kugirango  umunyarwanda ashobore kubaho no kubeshaho umuryango we kuko adashobora kuguma murugo . Ntabundi bwizigame afite usibye ubwo gukorera ayo ashoboye kumunsi kugirango atunge umuryango we bityo akaba adashobora gukurikiza amabwiriza yahawe yo kurwanya icyorezo cya KORONAVIRUSI. 

Hakagombye gushyirwaho uburyo muri buri Kagari bwo kwororereza  abaturage kugirango bashobore kubona uko bitunga birinda umubyigano. Nibwo gukumira COVID-19  bizashoboka .

Noble Marara