Muvandimwe Kizito Mihigo,

nifuje kwifatanya n’ abandi kuri uyu munsi u Rwanda rugusezeraho.

Nubwo bigoye kubona amagambo akwiye kuri uyu munsi w ‘ umwijima, ndashimira Imana kubw’ ubuzima bwawe bw’ intangarugero.Nunamiye ubutwari wagaragaje mu uguharanira ukuri kwawe .

Wahagaze kigabo ku kwemera kwawe utigaye ku kato n’ igitugu wahawe. Ntiwitaye ku isebanya wakorewe.

U Rwanda  ruzahora rukwubahira ubutumwa bw’ ubwiyunge bwawe  wemeye ugashyira mubikorwa mubuzima bwawe .Nti waririmbye ubwiyunge gusa wabushyize mubikorwa byawe by’ intangarugero.Ntiwemeye guceceka  akarengane wabonye. Wahisemo inzira igoye y’ ukuri kandi ntiwasitaye  kuko wakomeye ku ubumuntu.

Muvandimwe, uyu munsi dusezeye ku umubiri wawe ariko tuzakomeza tuzirikane  ibitekerezo byawe n’ubutumwa bwawe bw amahoro n ubwiyunge.

Tuzahora tuzirikana ubwitange bwawe twibuke inyigisho , ibyifuzo n’ ubusabe bwawe bwo kubabarirana.Abakwambuye ubuzima ntibazigera bashobora kuzimya urumuri usize mumitima y’ abanyarwanda.

Tuzakwibukira ubutarambirwa bwawe, ubwubahane n’ ubwitonzi bwawe.Tuzaha agaciro urugero udusigiye turushaho kwubahana no guhana agaciro hagati yacu.

Imana izaduhe ubutwari dutinyuke  gukurikiza urugero rwawe mumibanire yacu.

Ndakwunamiye muvandimwe.


Noble Marara