Aho nicaye kuri uyu mugoroba w’ uyu umunsi w’ intwari ndakwibuka .

Ndibuka ubumuntu n’ ubutwari bwawe baguhoye bakwita umugambanyi kuko wavuze ko umunyarwanda aho ava akagera ari umuvandimwe wawe. Uri intwari y’ umunyarwandakazi. Uri indashyikirwa gahorane Imana.

Ndibuka ukuntu waruhuye ababyeyi bari barashavujwe no kuruhira abana bigaga bakageza kumurongo ntarengwa bakicara kandi baratsinze. Ndakwibuka icyo igihe; wavuguruye uburezi urategeka ngo umwana niyige hakurikijwe amanota ye aho gukurikiza “ubwoko” bwe. Uri intwari y’ umunyarwandakazi. Uri umubyeyi gahorane Imana.

Ndibuka ubutwari wagize uhangana n’ umwijima w’ urwango rwacengeye abanyabwenge bagahuma, bakibasira abavandimwe babo , umunyarwanda agahinduka umwanzi w’ umunyarwanda . Witandukanije n’ ikibi , urabitukirwa , uragambanirwa , wamburwa ubumuntu n’ abanyarwanda wakunze ukitangira .

Ndibuka ubutarambirwa bwawe n’ ubunyamahoro n’ ubuhoro bwawe .

Ndibuka ukuntu wananijwe ariko ukanga ugakomeza kwemera demokarasi , ugakorana umurava akazi wari ushinzwe ko gushakira abanyarwanda amahoro. Uri intwari uzahora uri intwari. Ntabwo tuzigera tukwibagirwa. Tuzakunda u Rwanda uko warukunze . Turwitangire, tururinde amacakubiri. Duharanire amahoro n’ ubumwe n’ ubuvandimwe bwacu mu ubwubahane.

Kuri uyu munsi ndakwibuka . Gahorane Imana . AGATHA UWILINGIYIMANA, NTWALI y’U RWANDA.

Samuel Kamanzi