Generali Kazura ati inzara n’ ubukene bizabyara inyeshyamba !
Mukiganiro yagiranye n’ inzego z ‘ubuyoboz bw’ ibanze n’ abaturage bo mu ntara y ‘amajyepfo , Generali J.B Kazura yaburiye abari aho ko inzara n’ imibereho mibi y ‘abaturage bizabyarira abanyarwanda kwiheba no kugana iy’ ishyamba .
Generali Kazura yabwiye abagize ubuyobozi bw’ ako karere ko kwigira ba ntibindeba atari byo bizakemura ikibazo.
Dore uko bamwe mu bayobozi n’ abaturage twashoboye kuganira ariko bakabanza bakadusaba kutavuga amazina yabo kubera ubwoba bafitiye ” bariya bagabo ” nk’ uko bakunze kwita agatsiko kagize ubutegetsi bwa Generali Kagame , batubwiye ku ukuntu ubwo bwihebe aribo bwahereyeho :
Bati “ubuzima muri uru Rwanda bugeze ahagoye. Nkatwe bavuga ko dufite amahirwe yo kuba tubona uwo mushahara tuba dufite guhahira nk ‘ingo ebyiri eshatu kuko ubushomeri buri hanze aha butoroshye kandi umuvandimwe wawe atakwicwa ninzara uhari… uwo mushahara utugeraho ahanini ari uwo kwishyura amadeni yo kuri za shopu zitugoboka zikadukopa kugirango abana bacu ntibicwe ninzara mugihe dutegereje uwo mushahara utugeraho bamaze gukuraho ay’ umuryango ( RPF) rimwe na rimwe umuntu aba yaranagiyemo kubera ubwoba bwo kwirukanwa. Iyo ubona aho igiciro cy ibishyimbo kigeze ,wibwira ko abantu babayeho bate ?”
“… Mubuyobozi bw ‘ ibanze hari ukuntu twiyaranja. Umuturage yaza ashaka service runaka akaba azi ko agomba kuyishyura .Ni ubuhemu, ni ubwambuzi , ni ruswa ariko se wagira ute , hari ubwihebe burenze ubwo kwambura umukene ? “
“…ko aho ibyari bidutunze byavaga ( Uganda ) bahafunze se, ubwo ni ukwiheba cyangwa tukicwa ninzara nyine?”
“… kugirango generali aze kutubwira amagambo nk ‘ariya njye nabifashe nk agashinyaguro. Ni twe twiyanze se cyangwa umuturage niwe wiyanze kuburyo yagana iryo shyamba twumva baba bajya kubicirayo abandi bakabafata bakabafunga bamaze kubicisha inkoni?….”
“…Icyambere uwo generali ntiyamenya uko iyo nzara iryana kuko we ahembwa agasagura kandi akaba anahaha kuri ya sisitemu y isoko rya gisirikari – aho bahahira kuri macye. “
“… ntabwo byumvikana ukuntu abaturage tugiye kwicwa ninzara kuburyo na Generali abona iyo nzara ifite kuduhindura inyeshyamba imipaka ikaba igifunze ! Ubu se njye nk umuturage usanzwe mpuriyehe na politike ? mpuriyehe niyo mitwe yiterabwoba ishaka gutera u Rwanda ngo iri Uganda ? ”
Ibibazo by’ abaturage ko bizakomeza kwiyongera kuko bikomeza gutsindagirirwa ahatagaragara, amaherezo azaba ayahe?
Christine Muhirwa