Pasiporo y’u Rwanda ku mwanya wa 84 mu zifite agaciro gakomeye ku Isi
Raporo ya ‘Henley Passport Index’ igaragaza ibihugu byorohereza abantu kubona pasiporo no gufasha abazifite kwambuka imipaka myinshi bitabasabye Viza, yashyize iy’u Buyapani na Singapore ku isonga mu gihe iy’u Rwanda iri ku mwanya wa 84.
Iyi raporo y’Ikigo Henley & Partner ikorwa buri gihembwe, igaragaza uko pasiporo zikurikirana mu gufungurira imiryango abazikoresha mu bindi bihugu batatswe viza cyangwa bakayaka bageze ku mupaka.
Pasiporo ikomeye ku Isi, ni iy’u Buyapani na Singapore kuko uzifite afunguriwe imiryango mu bihugu 190 adasabwe kubanza gusaba viza.
Pasiporo ya Koreya y’Epfo, Finland n’u Budage, ziri ku mwanya wa kabiri kuko pasiporo zabyo uzifite afunguriwe imiryango mu bihugu 188. Finland yigiye imbere nyuma y’uko Pakistan iyifunguriye amarembo.
Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 84, aho uyifite afunguriwe amarembo mu bihugu 57 adasabwe viza cyangwa akayisabwa ageze ku mupaka. Muri Mutarama uyu mwaka nabwo yari ku mwanya wa 84 ariko uyifite afunguriwe imiryango mu bihugu 54.
Ku rutonde rusange, ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi; Danmark, u Butaliyani na Luxembourg biri ku mwanya wa gatatu aho abayifite bashobora kujya mu bihugu 187 batatswe viza cyangwa bakayaka bageze ku mupaka, mu gihe u Bufaransa, Espagne na Suede, biri ku mwanya wa kane n’ibihugu 186.
Mu myaka itanu ishize, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byari ku isonga ariko ubu byose byamanutse bigeze ku mwanya wa gatandatu, akaba ari wo mubi bigiyeho kuva mu 2010.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’Ikigo Henley & Partner, rivuga ko inkubiri y’u Bwongereza yo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi irimo kugira ingaruka ku mwanya iki gihugu kiriho.
Umuyobozi wa Henley & Partners, Dr. Christian H. Kaelin, yavuze ko hari umwihariko wa raporo zo muri iyi minsi kuko ibihugu ku Isi birimo gufunguriranira imipaka ku mpamvu z’ubukungu n’imibereho myiza.
Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 84 ku Isi mu zifite agaciro gakomeye
Source : Igihe.com