Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Village Urugwiro

Kacyiru ,Kigali

Rwanda

Kigali, Tariki 15 Nyakanga 2019

Nyakubahwa,

 Nyuma yo kumenya urupfu rw’umucungagereza witwa Mwiseneza Jean Paul bakundaga kwita Nyamata, wishwe urw’agashinyaguro atewe ibyuma ndetse agacibwa n’umutwe tariki ya 10 Kamena 2019, nasanze nkwiye kuboherereza iyi baruwa.

Mwiseneza twari dusanzwe tuziranye, tuganira. Yishwe hashize igihe gito tumaze kuvugana ku mwuka mubi warangwaga muri gereza ya Mageragere ku buryo benshi mu bahafungiwe bahakomerekeye bikomeye.

Nyakubahwa, Mwiseneza yari yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yapfushije abo mu muryango we bose arokoka wenyine na mushiki we. Umubiri we wari wuzuye inguma z’imihoro yatemeshejwe muri Jenoside. Ikibabaje ni uko atari we wa mbere wacitse ku icumu rya Jenoside wishwe, ahubwo hari n’abandi benshi bavukijwe ubuzima n’abagize inzego zishinzwe umutekano. Abacitse ku icumu bamaze kwicwa ni benshi ku kigero giteye impungenge (murebe urutonde ku mugereka).

Hari n’abandi bapfa batari abacitse ku icumu.

Icyakora muri iyi baruwa ndibanda ku bacitse ku icumu kubera ko turi mu cyunamo cy’iminsi 100 tunibuka ko hashize imyaka 25 habaye Jenosideyakorewe Abatutsi muri 1994. Nyakubahwa, nahisemo kuba ari mwe ngenera iyi baruwa ibagezaho aya makuru ahangayikishije cyane kubera ko inzego nka CNLG cyangwa imiryango nka Ibuka yakabaye iharanira ubutabera bw’abacitse ku icumu ikunze kugaragaza ubwoba no gutinya kubwiza ukuri ishyaka riri ku butegetsi. Kimwe n’izindi nzego ndetse n’imiryango byitwa ko byigenga ariko bikorera ku mabwiriza aturutse “hejuru”.

Nyakubahwa, ku bigaragara leta yacu yiyemeje gukomeza kuzirikana abacu twakundaga bazize Jenoside. Kandi koko ibyo birakwiye. Dukwiye gukomeza kwibuka tuniyubaka nkuko Ubuyobozi bubidushishikaririza. Ariko se Nyakubahwa Perezida, abenshi muri twe baziyubaka bate barenganywa, batotezwa, banyerezwa, bicwa?

Kuki abarokokeye muri ariya mahano ya Jenoside batitaweho nk’abayazize?

Kubera iki icyubahiro gihabwa abapfuye kidahabwa abakiriho?

Kuki izi mpuhwe dufitiye abaguye muri buriya bwicanyi bw’indengakamere tutazigirira ababurokotse?

Tuzakomeza kuvuga abapfuye tudashobora no kuvugira abakiriho?

Nyakubahwa, u Rwanda rwashimagijwe n’amahanga kubwo gukuraho igihano cy’urupfu. Kandi natwe nk’abenegihugu byaduteye ishema. Ari nayo mpamvu bitumvikana ukuntu imirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino mu gihugu.

Nyakubahwa, nkamwe mutuyoboye kuki mudahana cyangwa ngo mwamagane abakora aya marorerwa ahubwo mugasa nk’aho muyashyigikiye nk’uko mwabikoze mu ijambo mwavugiye i Rubavu tariki ya 10 Gicurasi 2019?

Abo mukuriye babifata nk’icyitegererezo.

Mu muhango wo gushyingura Mwiseneza, umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Chief Superintendent Iyaburunga Innocent yavuze amagambo yumvikanisha ko Mwiseneza ariwe wizize aho yagize ati “…ni wowe ugomba kwimenyera umutekano, ugomba kumenya uwo uriwe, ukamenya uko witwara, ukamenya ibyo uvuga, n’aho ubivugira…”

Nyakubahwa, nari nzi ko “Never Again” / “Ntibizongere ukundi” bivuze ko nta marasoy’ Umunyarwanda azongera gupfa kumeneka. Cyangwa byaba ari imvugo nziza igenewe kurangaza abanyamahanga? Kuko uko bigaragara ubuzima bw’Abanyarwanda nta gaciro bufite. Hari ikintu twese twagombye kwirinda no kwamagana: Kugoreka amateka, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byaba mu magambo cyangwa mu nyandiko. Icyakora, nta kuyipfobya kwasumba kwambura ubuzima abayirokotse.

Nyakubahwa, ndacyabashimira cyane Mwebwe n’ingabo za FPR kuba mwarahagaritse Jenoside.Ariko nkunze kwibaza niba guhagarika ariya mahano bitanga uburenganzira bwo gushyira iterabwoba ku bayarokotse. Abanyarwanda barababaye bihagije, babonye ababo babicirwa mu maso; rwose, Nyakubahwa Perezida, ntibakagombye gukandamizwa n’abababohoye.

Babwire nde?

Baregere nde?

Batakire nde? Mu gihe abakabaye babatabara ari bo babahohotera.

Nyakubahwa, dukunda gutunga agatoki umuryango mpuzamahanga kuko watereye agati mu ryinyo mu gihe cya Jenoside. Ariko natwe uyu munsi nyuma y’imyaka 25 turahatirwa kwibera ba “ntibindeba” mu gihe Abanyarwanda barimo guhitanwa na politiki yuzuye ubugomen’urugomo.

Ese bizakomeza gutya kugeza ryari?

Nyakubahwa, njye mbona umuntu wese uvuga ko akunda igihugu ariko ashyigikiye aka karengane abeshya Abanyarwanda kuko ntawakunda igihugu adakunda bene cyo.Ingabo za FPR Inkontanyi zirangajwe imbere namwe Nyakubahwa, zahagaritse Jenoside muri 1994.

Ndabinginze ngo mudufashe guhagarika izi mpfu za hato na hato kuko ububasha, n’ubudahangarwa bwanyu bubibemerera.

Imiryango myinshi iri mu gahinda n’akababaro kenshikubera kubura ababo.

Mu minsi ishize mwatambukanye isheja mu bukwe bw’umukobwa wanyu mwiza Ange; abakobwa biciwe ba Se bo ntabwo bazagira ayo mahirwe ku munsi w’ibirori byabo.

Mbifurije akazi keza.

Shima Diane Rwigara

P.S: Birashoboka ko nahura n’akaga gakomeye kubera iyi baruwa. Ariko Nyakubahwa, mugerageze kunyumva; mu Rwanda ubuzima ntibworoshye, cyane cyane iyo umuntu ahora ahangayikishijwe n’ibyago bishobora kugwirira abamuri hafi. Mu gihe nateguraga iyi baruwa hari benshi nibutse barimo Muyenzi Thadeyo twakoranaga (nawe warokotse Jenoside) wanyerejwe n’inzego zishinzwe umutekano hashize imyaka irenga ibiri. Na nubu turacyategereje kumva agakuru k’aho yaba aherereye.

Bimenyeshejwe:

-Ibuka

– Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG)

– Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

– Urwego rw’igihugu rw’imfungwa

– Ambasade

– Umuryango w’Ibihugu bihuriye muri EA

-Komite Nyafurika (AU)

-Umuryango w’Abibumbye (UN)

-Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (HRW)

-Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Amnesty)

Iyi baruwa iboneka mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Urutonde rw’abacitse ku icumu bishwe.

Hamwe n’iyi baruwa mbahaye urutonde rw’abacitse ku icumu bishwe n’incamake y’ibihe bigoye bijyanye n’impfu zabo. Mu by’ukuri uru rutonde rukubiyemo abantu bake cyane ugereranije n’umubare w’abamaze kuvutswa ubuzima. Ntabwo igihe cyadukundiye ngo dukusanye amazina n’amakuru yose. Abenshi mu bagize imiryango yabo bahitamo kwicecekera kubera gutinya ingaruka. Ariko tuzagenda tubaha andi mazina uko hagiye hagira izindi nzirakarengane zimenyekanye.

Muri aba bantu bakurikira harimo abarashwe, abanizwe, abatewe ibyuma n’abaciwe umutwe. Hari n’abanyerejwe baburirwa irengero kugeza magingo aya:

-Mwiseneza Jean Paul bakundaga kwita Nyamata: Bamuteye ibyuma banamuca umutwekuwa 10 Kamena 2019. Umurambo bawusanze Kamatana, Bugesera.

– Kanamugire Anicet: Yishwe n’inkoni yakubiswe na polisi hagati yo kuwa 7 no kuwa 14Mata 2019.

-CSP Gashagaza Hubert: Umurambo we wasanzwe mu modoka ye kuwa 17 Nzeri 2018 iNdera. Yari yanizwe hifashishijwe imigozi yari imeze nk’iya televisiyo cyangwamudasobwa.

– Emmanuel aka Gasongo: Ukomoka mu Bisesero ku Kibuye. Yiciwe i Kigali muri 2017.

– Namahoro Jean Bosco: Umusore w’imyaka 25. Yafashwe na Polisi ku itariki ya 19 Mata 2017 aregwa kuba yakomerekeje umu DASSO wamusenyeraga inzu. Yiciwe mu cyumba yari afungiyemo. Nyuma polisi yatangaje ko yarashwe ashaka gucika, gusa icyo batashoboye gusobanura ni ukuntu yarashwe amasasu mu gatuza no mu mutwe.

– Iribagiza Christine: Umurambo we bawusanze iwe mu rugo kuwa 13 Mata 2017 kuKicukiro, i Kigali. Yapfuye anizwe.

– Muyenzi Fidel Thadeyo: Kuva yanyerezwa n’inzego zishinzwe umutekano kuwa 26Ukuboza 2016, nta wongeye kumuca iryera. Ubwa nyuma yagaragaye kwa Mutangana,Nyabugogo, i Kigali.

– Rwabukamba Venuste: Umushoramari. Bamusanze yapfuye kuwa 10 Ukwakira 2016 iRwamagana nyuma y’iminsi mike aganiriye n’itangazamakuru aho yasobanuye ukoimitungo ye yafatiriwe na Leta y’u Rwanda. Iyicwa rye polisi yaritangaje ivuga koyiyahuye.

– Maniriho Christian: Yarashwe ku itariki ya 9 Mata 2016 i Kibungo.

– Padiri Dr. Karekezi Dominique: Umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK. Yapfuye anizwekuwa 10 Kanama 2015.

-Capt. Kayitare Dieudonne: Yishwe mu kwezi kwa Gashyantare 2015. Imitungo ye yahiseyigarurirwa na Leta y’u Rwanda.

– Rwigara Assinapol: Umushoramari. Yishwe atewe ibyuma mu mutwe kuwa 4Gashyantare 2015. Police yatangaje ko ari impanuka. Hari hashize ukwezi yandikiyePerezida wa Repubulika ku mbogamizi zikomeye yaterwaga n’inzego za Leta muribusiness ze. Hari hashize iminsi icumi kandi agiranye ikiganiro n’itangazamakuru kubyerekeranye n’izo mbogamizi.

-Mazimpaka Richard: Yari umwe mu bayobozi ba Fina Bank na GT Bank. Yishwe anizwekuwa 3 Ukuboza 2014. Ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta byihutiye gukwirakwizainkuru zivuga ko yiyahuye.

– Ndagijimana John: Bamusanze afite ibikomere mu mutwe. Yaje gupfa bidatinze.Byabaye kuwa 4 Kamena 2014 i Nyabisindu i Kigali.

-Niyomugabo Gerard Nyamihirwe: Umunyamakuru, umwalimu, umwanditsi,umusesenguzi, uharanira uburenganzira bwa muntu, ushaka ineza n’iterambere ryaAfurika. Yashimuswe n’inzego z’umutekano muri Mata 2014.

CIP Habineza Charles: Yapfiriye i Kigali muri 2013. Bamuteye ibyuma hafi y’ugutwi kwe.

– Makonene Gustave: Umuhuzabikorwa wa Transparency International Rwanda.Umurambo we wabonetse ku nkombe z’ikiyaga mu mugi wa Rubavu kuwa 18 Nyakanga2013. Yabonetse hari umugozi mu ijosi rye bigaragara ko yanizwe.

-Ntabana Aime: Kuva yashimutwa n’intasi za DMI y’u Rwanda zimuvanye Uganda MuriGicurasi 2013 akagarurwa i Kigali, nta wongeye kumenya amakuru ye.

– Ingabire Charles: Yari umunyamakuru. Kuwa 30 Ugushyingo 2011 nibwo yarasiwe iKampala muri Uganda.

-Lt. Munyemana François Xavier: Yigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyeshuli Barokotse Jenoside (AERG KIST-KHI). Yarashwe muri 2007-2008.

– Bwana Theogene: Yiciwe kuri rond point i Kigali muri 2007 azira ko abonye abarinda Perezida bica umuntu.

-Mundungu John bakundaga kwita Kalimu: Yari umuhanzi uzwi wakomokaga i Nyamata.Yaciwe umutwe muri 2005.

-Muhinda John: Yiciwe i Kabuga Ugushyingo 2005.

– Nyiraneza Virginie: Yiciwe ku Gisenyi kuwa 9 Ugushyingo 2005.

– Mukaruzima Immaculée: Yiciwe ku Kibuye kuwa 26 Ukwakira 2005.

-Nyemazi Elizaphan: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 13 Ukwakira 2004

– Hitimana Eliphaz: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 3 Kanama 2004

– Sgt. Gahima Olivier: Yashimuswe n’intasi za DMI y’u Rwanda i Burundi aho yari yarahungiye. Bamugaruye mu Rwanda akorerwa iyica rubozo ariko nyuma ararekurwa. Hashize amezi make arekuwe, we n’umugore we babarasiye aho bari batuye munsi ya Sainte Famille i Kigali muri 2003.

-Umugore wa Sgt. Gahima: Yicanwe n’umugabo we aho bari batuye munsi ya Sainte Famille i Kigali muri 2003.

– Lt. Col. Kabenga Pinah: Yishwe mu mwaka wa 2003 i Kigali avuye rond point mu muhanda ujya i Gikondo. Yakubiswe ikintu gityaye mu musaya barangije bamutereka mu modoka ngo byitwe ko ari impanuka.

– Rutinduka Charles: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 27 Ugushyingo 2003.

– Ndahimana Emile: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 14 Ukwakira 2003.

– Karasira bakundaga kwita Kabombo: Yiciwe i Kaduha muri Gikongoro kuwa 21 Mata2003.

– Mukashyaka Séraphine: Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo yiciwe muri Kinyamakara,Gikongoro kuwa 24 Ukuboza 2000.

– Kabera Assiel: Kuwa 5 Werurwe 2000, Kabera Assiel wari umujyanama wa PerezidaBizimungu, yarasiwe mu marembo y’urugo rwe. Abamwishe bari abagabo batatubambaye impuzankano ya gisirikare.

– Bayingana Victor: Yiciwe mu irembo ryo kwa Nyirabukwe muri 1998.

– Kagaju Antoinette: Umugore wa Bayingana Victor (twavuze haruguru). Yarasiwe imbere y’abana be muri 1998.

– Valens: Mwene wabo wa Kagaju Antoinette (twavuze haruguru). Babiciye hamwe muri 1998.

– Nzovu: Umucuruzi ukomoka i Kibungo. Yishwe azira ko yatsindiye isoko ryo kubaka ibigega bya lisansi aho yahatanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.

– Dr. Ndamage François: Yarishwe. Yakoreye TRAC (Center for Treatment and Research)-Ikigo cy’Ubuvuzi n’Ubushakashatsi.

Uru rutonde rutuzuye ntabwo rurimo amazina y’abantu barokotse Jenoside bitewe n’uko imiryango yabo yari yarahunze mbere ya 1994, muri abo twavuga:

-Maj. Alex Ruzindana (waburiwe irengero),

– Denis Semadingwa Ntare (watewe ibyuma, wasogoswe), Andre Rwisereka (waciwe umutwe),

-Alphonse Rutagarama (watewe ibyuma, akanigwa),

-Patrick Karegeya (wanizwe),

-Dogiteri Emmanuel Gasakure (warashwe),

-Umunyamategeko Toy Nzamwita (warashwe),

-Dogiteri Raymond Dusabe (watewe ibyuma),

– Umunyamideli Alexia Mupende (watewe ibyuma), …n’abandi benshi.

Uru rutonde kandi ntirurimo Abanyarwanda batari mu kiciro cy’abacitse ku icumu. Muri bo twavuga:

-Seth Sendashonga (warashwe),

-Lt. Col. Augustin Cyiza (waburiwe irengero),

-Col. Theoneste Lizinde (warashwe),

-Umunyamategeko Donat Mutunzi (wanizwe),

-Boniface Twagirimana (waburiwe irengero),

-Anselme Mutuyimana (wanizwe), …n’abandi benshi.