Umucunguzi General Kaginga Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa

Reka ntangirire mu mwaka wi 1990 ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye ruyobowe na Fred Rwigema nawe waje kwivuganwa nabene wabo. Uyu mugabo Kayumba (uzwi kwizina rya Kaginga) Nyamwasa ufite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Uganda(bakiga) yaje kumenyekana cyane mu ishyaka rya FPR nka maneko mukuru wari wizewe na Kagame Paul byaje gutuma akorana byahafi na Kabarebe (uzwi kwizina rya Kabare) wari ushinzwe amabanga ya Kagame ariko mu by’ukuri umugambi wabo wari utandukanye n’ uwabagenzi babo,nkuko byaje kugaragara aho bagiye bica bagenzi babo batinyaga insorongo bakoresheje cyane cyane uburozi bwa Yangwaga na Dr Karemera na Dr Rutatina musaza wa Rosette Kayumba Bajeneza (uzwi kwizina rya Kanjogera) ibyo babigezeho bakoresheje imigirigiri nyinshi bitaga ba Cow Boys.


Ntibyatinze Bayingana na  Bunyenyezi barabivugana na Muvunanyambo bahitana Byaruhanga, bagandagura Adamu Waswa, birenza Intare batinya Kayitare,bica ba Karangwa bavaga inda imwe. Bica Mutimbo bica Hassan Mwungeri bica Nshoza birenza Dona bica Eddy barangije bikuza Nduguteye (uzwi kwizina rya Karishorisho). Ibyo bikorwa byose byari bikuriwe na Kayumba na Kabarebe bagaha Raporo Kagame bari bafitanye amasezerano yo kuzagenda basimburana ku buyobozi. Kaginga Kayumba agasimbura Kagame hanyuma Kabarebe Kabare akazasimbura Kaginga Kayumba ariko siko byaje kugenda kuko Kayumba baje guhimba Kaginga yisanze hanze yi gihugu mu mwaka 2010.


Muri uwo mwaka, nibwo yatangije umutwe wa Rwanda National Congress afatanyije na Rudasingwa, Gahima, na Nyakwigendera Col Patrick Karegeya ariko mu by’ukuri Kayumba ntiyigeze ahagarika itekinika yari akuye muri FPR nkuko benshi babivuga. Urugero ni nko gushyira muramu we Frank Ntwali imbere akivanga mu mirimo yose yishyaka cyane cyane aho yabonye amafranga akiyita General kandi ari umuturage usanzwe.


Ntibyaciye kabiri nyuma y’urupfu rwa Karegeya wari umubangamiye cyane yahise yigizayo Rudasingwa, Musonera , Joseph Ngarambe na Gahima ubwo Kayumba atangira kwerekana uwo ariwe ahamagara P5 yabaringa ayaka amafranga yo kujya mu ntambara barayamuha aho kuyishyira mu gikorwa nyirizina ahubwo agana iyubucuruzi bw’amabuye yagaciro muri Tanzaniya aho yakoranaga na Rwarinda Mike waje kuburirwa irengero. Ntiyarekeye aho kuko yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa  (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul Kalimu.

Mike Rwarinda

Rero nkaba ngirango nibarize Kayumba ibibazo bikurikira:
1. Major Nkubana waba uzi aho ari?

2. Mike Rwarinda waba uzi aho ari?

3. Capt Apollo Rubagumya uzi uko yageze i Kigali

4. Col Habibu Mudasiru uzi aho ari?

5. Maj Mugisha uzi aho ari?

6. Capt Sibo uzi aho ari?

7. Col Kanyemera uzi aho ari?

8. Col Karemera uzi aho ari?

9. Maj Ruhinda uzi aho ari?

10. Lt Col Gatera uzi aho ari n’abandi…

Ese abana bacu twaguhaye ukabicisha inzara wibereye mu bucuruzi na famille yawe, umugore wawe ariwe ushinzwe umutungo(treasure)na muramu wawe warangiza ukavuga Kagame na Nyiramongi kandi uri kwicisha abana bacu inzara mu mashyamba ya Congo wiryamiye aho na Madamu murya imitsi ya Abahutu dore ko nta Mututsi wayaguha kuko bakuzi. Nukomeza gutakaza amaraso y’abavandimwe bacu ushuka abantu, ubizeza ibyo uzi y’uko udashoboye, wibwira y’uko utazabibazwa? Igihe ni kigera uzabibazwa n’ureba nabi n’ugukomokaho abibazwe  kuko wowe na Kagame mukoze mu budodo bumwe.


INKUBA

Source: https://inkubana.blogspot.com/