Burya ngo ahari umwotsi haba hari umuriro ! Muri iki cyumweru turangiza mu Rwanda haravugwa inkuru 2 ziteye abaturage ubwoba ; bagashakisha amakuru nyayo    bakayabura bitewe ni uko itangazamakuru mu Rwanda risa n’irifunze na leta nayo ikabeshya ! Inkuru ziteye abaturage impungenge n’ishyirwaho ry’ikigega « Agaciro Development Fund »    n’iyicwa ry’abagore bibana bazwi ku izina ry’indaya i Kigali.

Ikigega « Agaciro Development Fund »

Iki kigega cyaje mu gihe kibi, igihe ibihugu by’amahanga byinshi byari bimaze kugaragaza ko imfashanyo yabyo ku Rwanda bigiye kuyihagarika cyangwa kuyitinza bitewe n’inkunga u Rwanda    rutera umutwe wo muri Congo wa M23. Abanyarwanda barashonje kubera politiki mbi ya FPR mu buhinzi, abanyarwanda barakenye kubera Leta ibasongo ibasaba ibyo badafite kandi n’ibihingwa bakuragaho    ifaranga nk’ikawa n’icyayi bikaba byarateshejwe agaciro na leta ya FPR.

Abanyarwanda bacitse ururondogoro kubera iki kigega cy’ « Agaciro ». Dore amwe mu makuru ahihiswa    iKigali : Ibi byerekeranye n’ikigega « Agaciro » bishobora gukusanya amafaranga yakora mu kwezi kumwe cyangwa amezi make ; ariko kuba uri umuturage uri mu Rwanda ukemeza ko    uzahora ubona amafaranga buri kwezi ushyira mu kigega « Agaciro » ngo kugirango Kagame akomeze ibikorwa bye ,umuntu yaba ashaka kuba intore kurusha FPR ubwayo ! Amafaranga u Rwanda    rwahabwaga n’amahanga nakomeza guhagarara ntabwo bizoroha ! None se Perezida Kagame azakomeza kunyunyuza umuturage akamunyaga n’udufaranga tumutunze, uwo muturage nanjya kugura ibitunga    azayakurahe ? Uwo muturage azakura he amafaranga yo kwivuza ? Amafaranga ya FARG azava he ?

Amafaranga yo mu “Gaciro” azabanza gutunga abasilikare barinda Kagame kugira ngo abaturage bazamufate mpiri bigoranye    bamaze kuribwa n’inzara! Abantu bibasiwe n’ikigega “Agaciro” ni abakozi , none se bazakurahe ayo bashyira muri icyo kigega kandi bahembwaga imishahara ivuye mu mfashanyo z’amahanga? None se niba    Kagame Paul akomeje kurwana muri Congo, amahanga agakomeza guhagarika imfashanyo ko nay’amabuye yakuraga muri Congo ashobora guhagarara cyangwa akabura isoko aho ikigega “Agaciro Fund”    ntikizatoboka maze inzara ikaba irimbuye abanyarwanda? Ni hahandi tuzamwiyahuraho nashaka atumare n’ubundi turi gupfa duhagaze! Bundi se gupfa hari uwo byishe? (iyi ni imvugo urimo usangana    urubyiruko rwinshi muri Kigali).

Ibyerekeranye n’iyicwa ry’indaya muri Kigali no gutema    abantu:

Iki kibazo cy’iyicwa ry’indaya muri Kigali ryakuruye amagambo menshi mu bantu , abenshi bavuga ko ari ubwicanyi bukorwa n’umutwe kabuhariwe w’ingabo za FPR, ngo    ukaba wibasiye abagore bakora umwuga w’uburaya kugira ngo babamareho ngo bitewe ni uko abo bagore ngo bakunda gukoreshwa n’abarwanya ubutegetsi mu kuneka Leta ndetse n’abasilikare, ibyo FPR ,ubwo    buryo bwo kwifashisha abagore ngo FPR ikaba yarabukoresheje cyane ikiri mu ishyamba ngo ikaba itinya ko Karegeya na Kayumba babukoresha bayirwanya! Abandi bo bavuga ko abo bagore bicwa kubera ko    ngo bakoreshejwe ibikorwa bibi byo kuroga abantu bamwe leta yashakaga kwica none ubu nabo bakaba barimo bicwa na FPR kuko ngo bamwe muri abo bagore batangiye gushyira ahagaragara ibikorwa bibi    bakoreshejwe ! Kubica rero ngo akaba ari uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso !

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane kuri ubu bwicanyi akaba ari ubuhamya bw’umusilikare wa FPR utarashatse kwivuga amazina uvuga    yatojwe kwica. Ubu buhamya ni ukubwitondera kuko nta perereza twabukoreye ngo twemeze ko aribwo koko ariko ubu bukaba burimo buvugwa cyane!

Ubuhamya bw’uwatojwe kwica na leta    y’inkotanyi

Ndabizi neza ko nanjye nzicwa nyuma yo kurangiza gukora iyo misiyo yo kwica    abantu ariko kuko ntazi neza igihe nzicirwa niyo mpamvu mbahaye ubu buhamya  wenda nzapfe naragize icyo mvuga. Kuko nubundi kuba afande yarampisemo ngo mpabwe aya amahugurwa, ni hahandi iyo    nza kwanga kubikora nubundi nagomba kurara nishwe uwo munsi ntamaze no gushaka umugore ngo mbyare nzasige umwana kwisi. ariko ndabibabwira abazigira amahirwe muzabeho.

Njyewe nari nsanzwe ndi escort wa afande wanjye bisanzwe, afande akajya anganiriza    neza ndetse akampa namafaranga atari umushara wanjye, akamfata neza cyane bidasanzwe, nibwo yaje kumbwira ko hari akazi gakomeye ko gukorera igihugu gakwiye gukorwa n’umuntu nkanjye witsinda    kandi ukunda igihugu. Yaje kunyohereza aho nasanze abandi bana tutaziranye, barabanza badufata neza cyane, batangira baduha amasomo yo gukunda igihugu no kuba twakitangira mu buryo bwose    batubwira ko hari course (amasomo) yihariye tugomba gukora. Haje abantu barabanza batwereka imiti itandukanye iri mu dushashi, batwigisha amoko yayo, ariko bagenda batugabanyamo abagomba kwiga    iyo miti, kuko twese tutahawe kwiga imiti imwe.

Njyewe nabo twari kumwe mwitsinda baduhaye kwiga    imiti 3. Twize umuti uri mugashashi gato cyane kenda kungana nagashashi kabamo prudence, uwo muti umuntu akaba uwufungura gahoro akawunukiriza ku mazuru yumuntu, umuntu uwunukirije ahita    acika intege kandi ntashobore kuvuga. batwigisha n’undi muti wo mu gacupa gato cyane, uwo muti wo mu gacupa gatoya ukaba uwutonyangiriza mu kanwa k’umuntu cyanga mu biryo cyangwa mu byo kunywa,    batubwiye ko uwo muti w’ibitonyanga urimo amako menshi harimo uwica ako kanya n’uwica bitinze cyangwa se ukazica umuntu bitinze cyane. ariko twe baduhaye uwica ako kanya. umuti wa gatatu    batwigishije ni agashinge gatoya cyane kameze nka k’akantu bakingiza abana kwa muganga, ako gashinge ugatera umuntu urimo gusamba noneho ntashobore gukomeza kujugunya amaguru hirya ni hino no    kuniha arwana numutima.

Twize uko iyo miti ishobora gukoreshwa itandukanye cyangwa se gufatanya 2, ariko    batubwiye ko tutagomba gufatanya imiti 3 yose icyarimwe. batubwiye ko tutagomba kubika iyo miti, ko ahubwo hari abantu bazajya baduhamagara bakudaha imiti cyangwa umuti umwe tugomba gukoresha mu    kazi kazaba kapanzwe.

Twakoreye imyitozo ku bantu batuzaniye n’ijoro babahungu tutazi iyo babakuye,    tubakoreraho iyo myitozo turabica ngo dushobore gutinyuka no kubona uko iyo miti ikora.

Umuti wo kunukiriza ku mazuru ukaba ukoreshwa n’ahantu hashobora kuboneka umuntu    wataka akaba yabona abamutabara kandi mbere yo gukoresha uwo muti hari akanini ugomba kunywa mu masaha 8 kugirango wowe n’ukunukira utagufata nawe ukamera nabi. Iyo miti yose twabwiwe ko mu    kuyikoresha tugomba kujya tujijisha cyane, tukerekana ko uwo muntu yishwe mubundi buryo, mugihe tubonye nk’umuntu atangiye gusambagurika tukamunigisha nk’ishati ye kuburyo bworoshye cyane kuko    nubundi aba asa n’uwapfuye. Umuti wagashinge twabwiwe ko twawukoresha cyane cyane nkahantu twafashe abantu ku mbaraga tukababoha tukabatera utwo dushinge twarangiza tukababohora, tutiriwe    dukoresha uwo ku mazuru ngo kuko uhenda cyane.

Mu kuri ntabwo twabwiwe abo tugomba gukoraho akazi, ahubwo twabwiwe ko tuzajya    duhamagarwa tugahabwa imiti n’amabwiriza yaho tugomba gukora nabo tugomba gukoraho. cyakora kuva twahugurwa, turarinzwe cyane kandi twabwiwe ko haramutse hagize ugira icyo avuga azicanwa    n’umuryango we wose.

Ikinteye kuvuga ibi byose ni ubwoba nagize bwa mugenzi wanjye twakoranye iyo    course; igihe kimwe numvishe ko yapfuye mu minsi ishize kandi sinzi icyamwishe ariko ndakeka ko yaba yarazize aka kazi.
Mbabajwe cyane nabasore bagenzi banjye ntazi, twishe tubakoreraho imyitozo    y’iyi miti.

Icyo nababwira nanjye ntarapfa ni uko abanyarwa dufite ibibazo byinshi, kandi hari    n’abasirikari barikwiyahura kubera guhabwa akazi karenze ubwenge bwabo kandi badafite aho bahungira kuko byose biba ari urupfu nurupfu. Mwihangane ntakundi.

Ubwo ni ubuhamya bw’uwatojwe kwica bugomba gufatwa kuburyo bwigengesereye kuko bisaba gutohozwa    neza , ariko burya ngo ntakabura imvano , ni gute indaya 3 zicwa n’abantu 2 gusa mu nzu imwe , ku manywa y’ihangu ntihagire n’umwe urabukwa ! Ntaho ubugizi bwa nabi butaba ku isi , ariko    itandukanyirizo riba mu Rwanda n’ibindi bihugu ni uko iyo umuntu yishwe , leta ikora iperereza ryimbitse byanze bikunze igafata abagizi ba nabi cyangwa ikamenyesha rubanda ibyavuye muri iryo    perereza! Niba mu Rwanda leta ya Kagame ikomeje kwituramira , nta buryo ubwicanyi nkubu butayijya ku mutwe cyane ko mu myaka myinshi imaze kubutegetsi abaturage ndetse n’amahanga bakaba baramenye    ko leta ya FPR ariyo ikora ubwicanyi kubaturage iyobora !

Nta nubwo kandi bizorohera iyi leta ya Kagame Paul kugirirwa ikizere n’abaturage ndetse    n’amahanga mu bikorwa bibi nkibi, ibyo byagaragajwe n’ibikorwa bibi byo gutema abantu muri Gitarama, aho kubikorera iperereza ryimbitse ngo hagaragazwe abatema abantu , ubuyobozi bw’iyi leta    bugafata abana bimye amafaranga akaba ari butwerera igikorwa cyo gutema abantu ! Leta ziba nyinshi !!

Uwo ni umwihariko w’u Rwanda.

Source : ibivugwa muri Kigali

 .