Ambasaderi Eugene Rishard Gasana uherutse kubona ibyangombwa byo gutura muri Amerika ( Green Card ) ngo yaba yarezwe gufata kungufu umunyarwandakazi ! Ayo mahano ngo yaba yarabaye mumwaka wa 2014 incuro ebyiri ( ????!!!!) nkuko ikinyamakuru the newyork post cyabyanditse ( : https://nypost.com/2019/06/14/woman-hand-licking-former-un-security-council-president-raped-me-twice/ ) . Urega ngo yaba yaratinye kugira icyo avuga mbere kuko ngo kubera ubushobozi Ambasaderi Gasana yari afite icyo gihe yashoboraga kumerera nabi abo mumuryango we bari mu Rwanda .

Icyaha cyo gufata kungufu ntabwo ari icyaha cyoroshye muri Amerika aho kimaze gufungisha ibyamamare nka Bill Cosby . Mu myaka itanu ishize ( muri Amerika) , iki cyaha cyakunze kuregwa abagabo b’ ibihangange ,bamwe bavuga rikijyana nk’ abanyepolitike cyangwa se abaherwe bo muri ” industry” ya sinema kinatangiza umuryango ukomeye muri Amerika yitwa ” mee too movement ( https://metoomvmt.org/ ) ” urengera abahohotewe ikabatinyura kuvuga no kurega ababahohoteye no kuregera indishyi z’ akababaro …

Ukurikije inzika yumvikana cuckold President Kagame yaba afitiye Ambasaderi Gasana, cyane cyane nyuma y’ uko bivuzwe ko yaba yarahuye na Perezida Museveni ,wahinduwe umwanzi mukuru w’ u Rwanda rwa Kagame n’ inkoma mashyi ze , ntiwabura kwibaza nimba Ambasaderi Kinyoteri atazize itekinika nk’ iryakorewe Dominique Stauss Khan wari ufite amahirwe yo gutorerwa kuyobora igihugu cy’ Ubufaransa agahohotera umukozi muri hoteli,( bivugwa ko yaba yaratezwe kubera ingeso yari azwiho) bikavamo sikandali yo mu urwego rwo hejuru intebe y’ubutegetsi akayibura atyo!

Iyi nkuru y’ inca mugongo twakuye mukinyamakuru nypost.com iramutse ibaye impamo yaba ari imbogamizi yiyongereye kuri opozisiyo nyarwanda yari yizeye umusanzu ukomeye w’ inararibonye nka Ambasaderi Eugene Richard Gasana murwego rwa diplomasi.

Christine Muhirwa