Gishari: Aba-DASSO 429 basoje amahugurwa yitwa ‘Refresher Course’
Kuri uyu wa gatanu, i Gishari mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (Police Training School) hasojwe amahugurwa yo gutyaza ubumenyi (refresher course) yitabiriwe n’aba-DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu.
Mu masomo bize harimo no gukoresha imbunda
Bari bamaze ibyumweru bitatu (3), bahawe amasomo abongerera ubumenyi mu kazi ka buri munsi bahawe n’inzego zitandukanye zirimo MINALOC, Urwego rw’Umuvunyi, RDF, n’izindi.
Mu masomo bahawe kandi harimo ayo gukunda igihugu, gutanga service inoze, kumenya no kurwanya ruswa, akarasisi, imbunda, gutanga amakuru no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
ACP Uwimana SAFARI wasoje aya mahugurwa yibukije aba-DASSO ko imikoranire y’inzego ari yo yubaka igihugu kandi ikinyabupfura no gukora kinyamwuga bisigasira isura y’urwego rwabo.
Bigishijwe imyitwarire ya kinyamwuga ikwiye kubaranga kandi banasabwe gukorera abaturage mu kazi kabo
Muri iki cyumweru ubwo yasuraga aba ba-DASSO bari bari mu mahugurwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabashishikarije kurushaho kwita no kubaha umuturage, guha umuturage Serivisi nziza uko bikwiye, gutanga amakuru ku cyabangamira Umuturage ntacyo bishisha, gukora akazi kabo kinyamwuga, kugira ngo bazamure ikizere bagirirwa n’Umuturage.
Umwe mu ba-DASSO witwa Nzasingizimana Innocent uturuka mu Karere ka Huye avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane, kuko abenshi nyuma y’amahugurwa y’ibanze batabona andi.
Ati “Bitugaruyemo imbaraga kuko twabashije kuganira n’abo mu tundi Turere twungurana inama.”
Aya mahugurwa ngo azabafasha mu gutinyuka gutanga amakuru ku gihe, barwanya ruswa n’akarengane, kwita ku iterambere ry’umuturage no kunoza imikorere.
Aha bagaragazaga ko amaso bahawe ku bijyanye no gukoresha imbunda bayazingatiye
Ba DASSO bavuye mu Turere twose tw’Igihugu
UMUSEKE.RW