UMUNSI WOGUHEREKEZA UMUVANDIMWE WACU NKURUNZIZA CAMIR
UMUNSI WOGUHEREKEZA UMUVANDIMWE WACU NKURUNZIZA CAMIR witabiriwe n’abantu barenga 500 kuburyo byabaye ngombwa ko umuhango wo kumusezera wimurwa ishuro ebyiri.
Nyuma y’ uko leta y’ u Rwanda itumye abagizi ba nabi guhungabanya abitabiriye ikiriyo, irasa umuvandimwe wari watabaye , byari byateganyijwe ko umuhango wo guherekeza Camir Nkurunziza uzabera murugo iwe bitewe n’ uko umuryango we wumvaga ko incuti n’ abavandimwe bashoboraga kuba baratewe ubwoba kuburyo bari kwirinda kuhagera no gutabara , ariko ntabwo ari uko byagenze kuko abanyarwanda batabaye kandi batabaye ari benshi kuburyo byabaye ngombwa ko umuhango wimurirwa mu birometero 30 , 12 Ave no 155 Kensington.
Muburyo bwadutangaje cyane , icyumba uwo muhango wimuriwe mo nacyo CYABAYE GITOYA KUBERA ABANTU BAJE ARI BESHI CYANE .
Mu abitabiriye umuhango wo guherekeza Camir Nkurunziza , hari abanyarwanda bakoze urugendo rw’amasaha 2 n’indejye baturutse Durban .
Kubera ubupfura , urukundo n’ ubwitajye yagaragarije abanyarwanda muri rusajye wabonaga abahahuriye barenza ku agahinda bari bafite bakagerageza kumwibukana ubwuzu mu ubusabane bwabo , n’ abana bari bafite umunezero kuko bakinaga nubwo impamvu yabahuje yari iy’ ibyago.
Umuryango nyarwanda muri Afurika y’ Epfo wagaragaje agahinda gakomeye watewe no kubura umugabo w’ idashyikirwa nka bwana Camir Nkurunziza , wabaniraga abanyarwanda atarobanura , akamenya kuganiriza abakuru n’ abato mu ubwubahane .
Mu ugusoza umuhango wo gusezera ku umuvandimwe wacu , watuvuyemo tukimukeneye ,
umuhungu we w’impfura yafashe ijambo atangira ashimira abantu mu ururimi rw’ ikinyarwanda ajyeze aho yisegura kumbaga y’abari bateraniye aho abasaba ko bamwemerera gukomeza akoresha ururimi rw’ icyongereza kuko hari hari n’abanyamahanga bari baje gusezera ku umubyeyi we. Mu ijwi rituje , yabwiye abari aho ko urupfu rw’ umubyeyi we rwahuriranye n’ ukuntu yari amaze Iminsi amukoreye ikintu cyari kimeze nko kumusezera ubwo yamuguriraga moto yo kuzajya imujyana ku ishuri.
Yavuze ko ababazwa no kuba umubyeyi we yaravukiye mugihugu cya Uganda ku ababyeyi b’abanyarwanda akahakurira , igihe cyagera agasubira mu Rwanda arwanira igihugu cye ,nyuma y’ intambara akitangira kurinda umutekano w’umukuru w’igihuku cy’ u Rwanda ariko akaba ari nta na kimwe muri ibyo bihugu cyamuhaye aho aruhukira kandi yari abifitemo amateka yabimwemereraga.
Impfura ya Camir Nkurunziza yanejejwe n’ ukuntu abanyarwanda babaye hafi y’ umuryango we asaba abanyarwanda GUKOMEZA GUSHYIRA HAMWE MU UKURWANYA AKARENGANE KUGIRANGO HAZABONEKE INZIRA Y’UKUNTU ABANTU BOSE BASUBIRA MUGIHUGU CYABO CY’AMAVUKO , ABIBUTSA KO ARI NTAWE WUNDI UZABIBAKORERA UTARI BO UBWABO .
Yasoje ijambo rye asezeraniye umubyeyi we ko BYANZE BIKUNZE AZAMUSHYINGURA MU RWANDA.
Noble Marara