Abagore batatu baraye biciwe mu nzu imwe mu gace gatuwe by’akajagari mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali .

Abagore bikekwa ko bakoraga umwuga w’uburaya ngo bishwe banizwe n’abagabo babiri batamenyekanye mu ma sakumi y’amanywa .

 

Kuba aba bantu baciwe hamwe kandi ku manywa y’ihangu byateye abahatuye ubwoba ndetse hakaba hari abikanga ko haba hari icyihishe inyuma y’ubu bwicanyi .

Gusa igipolisi cyo ngo kiracyakora iperereza .

Batatu bapfuye bose baguye mu nzu imwe mu gace ka Gatsata karangwamo imiturire y’akajagari.

Imirambo yari yamaze kujyanwa n’abapolisi ,bamwe mu baturage nabo bajyanywe kubazwa .

Abo twahasanze bigaragara ko bakangaranye barimo se w’umwe mu bishwe .

Kugeza ku masaha y’umugoroba ,igiopolisi cyavuagaga ko kigishakisha amakuru k’uwaba yakoze iri bara .

Umuvugizi wa Polise Theos Badege yavuze ko ubu bwicanyi budasanzwe.Kuba bwabaye ku manywa y’ihangu kandi mu ngo zabantu ntibimenyekane .

Ibi ni nabyo bisa n’ibyakuye umutima abatuye aka gace .

Urupfu rw’abagore bakekwa mu mwuga w’uburaya rumaze iminsi ruvugwa mu mujyi wa Kigali .muri uku kwezi kwa 8 havugwa abapfuye bagera kuri 15 cyakora umuvugizi wa police akaba avuga ko atakwihuttira kwemeza ko abamaze gupfa bari indaya .

Ngo bizamenyekana amakuru yose amaze kwegeranywa .

Nubwo abakora umwuga wo gucuruza imibiri yabo bamaze kuba benshi mu mijyi y’U Rwanda ,uburaya buracyari icyaha gihanwa n’amategeko .

Imfu z’abakekwa mu buraya zije zikurikira abandi bantu benshi bicwa hiorya no hino mu gihugu .

Mu cyahoze ari Gitarama ,ihana imbibe n’umujyi wa Kigali abantu bataramenyekana bamaze iminsi batema byo kwica cyangwa bagakomeretse bikabi .

Igiteye impunge ngo ni uko basa n’abagambiriye ikindi kitari ukwiba kuko hari ubwo badakora ku bintu by’agaciro nk’amafranga bifitwe n’abibasirwa .

.