France: Hasohotse iteka rya Perezida rigena tariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka
Leta y’Ubufaransa yasohoye iteka rya Perezida wa Repububulika rigena ko tariki ya 07 Mata muri kiriya gihugu ari umunsi wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri teka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe rivuga ko umuhango wo kwibuka uzajya utegurwa ku rwego rw’umurwa mukuru wa France i Paris.
Ingingo ya kabiri y’iri teka rya Perezida wa Repubulika, iteganya ko izindi nzego nk’intara zemerewe gutegura uyu muhango ku busabe bwa prefet.
Mu bihe abanyarwanda bari bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, perezida wa Emmanuel Macron yari yatangaje ko yifuza ko tariki ya 07 Mata iba umunsi wo kwibuka Jenoside.
Perezida Emmanuel Macron kandi yohereje itsinda ry’abadepite baje bamuhagarariye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa, Hervé Berville unakomoka mu Rwanda waje ayoboye ririya tsinda, yabwiye Itangazamakuru ko abona perezida Macron afite ubushake mu gukosora amakosa igihugu ke cyakoreye u Rwanda.
Uyu mukuru wa kiriya gihugu cyagize uruhare muri Jenoside, mu kwezi gushize yashyizeho itsinda ry’inzobere rishinzwe gucukumbura uruhare kiriya gihugu cyaba cyaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 08 Mata, yavuze ko ku buyobozi bwa Emmanuel Macron umubano w’ibihugu byombi wagize indi sura nziza, kuko afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati yabyo.
UMUSEKE.RW