Nyarugenge: Polisi yarashe umusore bikekwa ko ari umujura ahita apfa
Ahagana saa sita z’ijoro umusore utamenyekanye yarasiwe mu Murenge wa Gitega, mu Kagali ka Kora, muri Kagano, yashikuzaga umugabo telefoni yo mu bwoko bwa Techno ashaka no kumutera icyuma nk’uko bivugwa na Polisi.
ImbundaUyu warashwe agapfa umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru. Amakuru avuga ko muri Kora abajura bakunda kuhategera abantu bakabakangisha kubakeba n’inzembe kugira ngo babone uko babambura ibyabo. Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yongeye kwibutsa abafite umutima wo kwiba ko bitazabagwa neza. Ati ”Nongeye kwibutsa abafite umutima wo kwiba kubireka kuko bihanwa n’amategeko y’Imana n’aya Leta. Bakore biteze imbere.” CIP Umutesi asaba abaturage gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo bakamenya abaturanyi babo baje guturana nabo, bakamenya icyo bakora, udafite akazi na we akamenyekana. Mu mezi abiri, mu Mujyi wa Kigali hamaze kuraswa abakekwaho ubujura barenga batanu. Muri Werurwe, CIP Umutesi yabwiye Umuseke ko Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW