Nkuko ikinyamakuru inyenyerinews.org cyacukumbuye, cyasanze inzego z’ubutasi zikuriwe na Col Silas UDAHEMUKA wahoze akuriye ishami rishinjwe iperereza ryabasirikare barinda kagame ubu akaba yarimuriwe mumutwe wundi wiperereza uzwi kwizina rya ‘’Air Marshal’’ zisigaye zineka abagenzi bakoresha indege za kompanyi RWANDAIR Express.

Zimwe muri izo maneko zirirwa zizungurukana n’izo ndege harimo: Abasirikare bavuye muri Special Forces Unity iyobowe na Lt. Col NKANGURA. Iryo tsinda ryavuye kwa NKANGURA ryagiye riyobowe na Lt MUTAGANZWA. Nyuma bahawe izina rya Air Marshal. Ako gatsiko kitwaza ko kaba gashinzwe umutekano mu ndege, ariko mu by’ukuri kabangamiye umutekano w’abagenzi. Nkuko twabibwiwe na bamwe mu bagenzi no mu bakozi bo muri RWANDAIR Express; izo maneko ziteye impungenge n’icyugazi. Bimwe mu bikorwa biteganywa gukorwa n’akagatsiko; harimo kuroga amafunguro yaba agenewe guhabwa umugenzi batumwe. Ibi biba byiyongera ku kumviriza ibiganiro, kwiba documents, laptops, flash disks n’ibindi by’abagenzi baba bakurikiranywe.

Kubera iyo mpamvu, kompanyi ya RWANDAIR Express ikomeje kugura indege nyinshi ari nako yongera ingendo mu bihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda. Ikindi kandi abayobozi b’iyo kompanyi bahawe inshingano zo kubonera maneko za KAGAME imirimo mu zindi kompanyi z’indege zikorana na RWANDAIR Express.Iri tsinda rya Air Marshal rikoreshwa na General Paul KAGAME ku giti cye. Ibikorwa byaryo nta handi bizwi. Yewe na General Karenzi  Karake ntacyo ajya amenya ku barigize cyangwa se ku bikorwa byabo.

Aha twakwibutsako iri tsinda rya Air Marshal rije ryiyongera ku yandi matsinda ya za maneko harimo: DMI (J2), CID, Republican Guards Intelligence Unity, National Security Service, Civil Intelligence Services ikorera kwa Ministri w’intebe, etc.Ikibazo gikomeye ni uko izo nzego zose zidakorera igihugu n’abanyarwanda. Ahubwo zikorera Kagame n’anagatsiko ke mu gukandamiza, gutoteza no kwibasira abanyarwanda bashyira mu gaciro, akenshi babavutsa ubuzima. Iri tsinda rya Air Marshal ryarushijeho  kandi kugaragaza ivanguramoko n’ivanguraturere byokamye ingoma y’igitugu ya KAGAME. Iri tsinda nta muhutu cyangwa umututsi utari umuhezanguni barirangwamo.

Kubera iyo mpamvu, inyenyerinews.org iragira inama abanyarwanda bakoresha indege za RWANDAIR Express kwirinda amafunguro bahabwa ndetse no kwirinda ibiganiro n’inshyomoke ziza zibishyanutsaho ngo zirakurikiza wa mugani uvuga ngo “Inshuti uyikura ku nzira!..