Gufata no gufunga byagombye kubahiriza uburenganzira bwa muntu- Nirere
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine avuga ko hari uburenganzira bw’ibanze umuntu yemerewe iyo icyaha kitari cyamuhama. Agasobanura ko ukekwaho icyaha agomba gufatwa akajyanwa atekanye ataboshye amapingu kugeza ahamwe n’icyaha cyangwa se akisobanura agataha.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine yasabye ko uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha bwubahirizwa uko bikwiye
Yabivugiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri ahuje iyi komisiyo n’abayobozi ba Polisi mu turere, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’abayobozi b’amagereza.
Nirere yagize ati ”Mu gihe cyose umuntu ataraburana ngo icyaha kimufate akwiye gutwarwa neza yisanzuye, icyaha cyaramuka kimuhamye akimwa uburenganzira bwo kujya mu rugo gusa.”
Nirere avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zikwiye kwigira kuri RCS, aho ngo yo hari intambwe imaze gutera.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Muhanga babwiye Umuseke ko imodoka imfungwa n’abagororwa bagendamo zikwiye guhabwa na Polisi cyangwa RIB kuko iyo bafashe ukekwaho icyaha bamwicaza munsi y’intebe kandi afunze amapingu.
Abaturage banavuga ko hari abagore bafatwa bagapakirwa muri izo modoka bari hamwe n’abagabo ku buryo ngo bibabangamira.
Nirere avuga ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa kuko muri gereza abagororwa bagenerwa imodoka ibatwara bakagenda bisanzuye, ari na byo yifuza ko inzego zishinzwe kugenza icyaha zagombye kubahiriza.
Umuyobozi wa Gereza ya Bugesera, CSP Rudakubana Christophe, avuga ko usibye kuba imfungwa n’abagororwa batemerewe kuva no kujya mu rugo, ariko koga, kwidagadura, kuvurwa no kuvugana n’Imiryango yabo kuri telefoni babyemerewe.
Ati ”Basurwa n’imiryango, bandika n’amabaruwa bakayohereza iwabo mu ngo.”
Rudakubana avuga ko hari n’umunsi umwe mu cyumweru baharira imfungwa n’abagororwa kugira ngo baganire n’imiryango yabo bashaka gukemura ibibazo biyirimo.
Nirere avuga ko hari iminsi 5 ukekwaho icyaha atagomba kurenza mu bugenzacyaha, nyuma y’iyo minsi dosiye ye igashyikizwa ubushinjacyaha, akavuga ko iyo basanze bitarubarubahirijwe basaba inzego kurekura uwo muntu.
Gusa avuga ko muri ibi biganiro hazavamo imyanzuro izatuma uburenganzira bw’ukekwaho icyaha burushaho kubahirizwa.
Umuyobozi wa Gereza ya Bugesera, CSP Rudakubana Christophe
Abitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri
MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/ Muhanga