Bwana Ambasaderi Gasana , nifuje kuba mu abambere babandikira babaha ikaze mumuryango w’ impunzi z’abanyarwanda .Uyu munsi niho namenye ko mwahawe ubuhungiro muri Amerika . Nanjye ndi impunzi , maze imyaka 20 nta guhugu ngira .

Bwana Gasana , sinibagiwe amagambo mwavuze mukiri Ambasaderi w’ u Rrwanda mu umuryango w’ abibumbye . Icyo gihe mwakabukiye Ambasaderi Samantha Power wari uhagarariye Leta zunze Ubumwe bwa Amerika , mumutunga urutoki mumusuzugura , mumupfobya kuko yari ababwiye ko mu Rwanda urubuga rwa Politike rudadiye n’ ubwisanzure bwambuwe itangazamakuru bizatera akaga ejo hazaza h’ igihugu cy’ u Rwanda . Mwaramwihanangirije mwivuye inyuma muti ” nizereko madamu Power atitiranya izina rye n’ akazi ashinzwe !” Muti ” Madamu Power ntabubasha afite ku u Rwanda” .

Icyo gihe Kagame uyumunsi mwahunze bikemerwa n’ amategeko mwamwise ” intwali” yanyu! Muravuga ngo ni ” umugabo w’ indashikirwa” muti “kandi Madamu Power ntazongere narimwe kumuvuga atyo!” Hari abemeza ko icyo gihe mwanarize .

Mu ugusubiramo ibi byose nagirango mbasabe ko mwazirikana ukuntu mwaduhemukiye nk ‘abanyarwanda mushyigikira ” intwali ” yanyu . Mugihe mwiruhutsa umutima kuko mwashoboye kumuhunga , nagirango nk’ umuntu wahoze ku ibere , muzirikane abadashobora kubona ubwo buhungiro n’ abakomeje gukoma amashyi bababaye , muzirikane abakiri gukorera akazi uwo mubisha abatuma gukora , maze muzagerageze gucisha make ubwo noneho mwabaye impunzi nkatwe . Bishobotse mwanaduha amakuru ku ibyo tutamenye mukifatanya natwe mu bikorwa byo kwiga ukuntu umunyagitugu uturembeje yajya wenda mu izabukuru akarekera igihugu abakwiye kukiyobora .

Muradufashe ntimube muje muri opozisiyo muje kuyisebya , kuyisenya cyangwa se kuyipfobya naho ubundi ni ukubifuriza ibihe byiza .

David Renzaho