Akarenze umunwa karushya ihamagara !
Kagame yavuze ko ari ntawe uzamushyira kumavi ariko azayijyanaho aho bijya .
Amakuru inyenyeri news imaze iminsi iperereza aremeza ko abakuru b’ ibihugu bo mukarere k’ ibiyaga bigari BOSE bafatanyije urunana mugutera umugongo uwitwa Paulo Kagame .
Kagame amaze igihe ahura n’ abo bakuru b’ ibihugu agasanga ntawe ushaka kumwumva kandi BOSE bamubwira ibintu bimwe .
Abo bakuru b’ ibihugu bo mukarere bamubwira bati vugana na opposition yawe , bati twe twaravuganye dusanga ibyo uyirega ntashingiro bifite .
Amakosa akomeye Kagame yakoze yo gusuzugura uwamuhaye ubutegetsi ( Perezida Museveni) yatumye n’abamwihanganiraga bamukuraho amaboko kuburyo ingaruka zabyo zimugejeje aho gusuzugurwa n’ ibihugu asura bimwima protocol ihabwa abanyacyubahiro agasanga ategerejwe na ambasaderi we gusa, agaseba imbere y’ababa bamuherekeje bigatuma n’abasirikari be batakimwubaha kimwe.
Kagame ageze aho kwicuza ariko kubera ukuntu mu ubwirasi bwe yafunze inzira zose zamuvana mu makuba yijyanyemo , nta nzira nyabagendwa asigaranye yo kwikosora.
Amahitamo asigaranye ni ayo gukora andi makosa kuko adashobora guca bugufi ngo yemere guha abanyarwanda uburenganzira bwo kwisanzura mu imvugo no mubitekerezo , ntabwo ashobora guha itangazamakuru ubwisanzure bwo gukora umwuga waryo uko bikwiye kuko atinya kunengwa no kwerekwa amakosa ye; ntiyaduha uburenganzira bwo kwitorera ubuyobozi dushaka , kuri we ni yoboka , umire agahinda , akarengane n’ umujinya byawe cyangwase upfe.
Ikintu giteye inkeke ababona aho bijya mu urwatubyaye ni ukubona mu bajyanama be bigishijwe harabuze umwereka ko imbuto yahiye ikaba isigaje kugwa! Aho kubimubwira baregera abamurwanya rwihishwa bagatanga amakuru n’ amabahasha. Abo yizeye bamuterera amasaruti abandi bamukomera amashyi kandi barayobotse gahunda yo kumukuraho cyera.
Kagame aracyakomerwa amashyi ariko nawe ntabwo ayobewe ko iyo amahanga yatangiye gusuzugura umutware , nta mutegetsi uba akimurimo usibye kujijisha ngo arebe ko bwacya.
Kagame nti yabeshye , ntawe uzamushyira kumavi, azayijyanaho.
Christine Muhirwa