Kuraswa kumanywa y’ ihangu birakomeje mu urwa Kagame
Kigali: Umuntu wa 5 muri uku kwezi yarashwe ‘avuye kwambura’, nawe arapfa
Muri uku kwezi, umwe yarasiwe i Masaka ya Kicukiro, batatu barasiwe ku Gisozi muri Gasabo undi yaraye arasiwe mu Nzove muri Nyarugenge, uyu w’imyaka 30 ngo yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiba ibyuma by’imikino y’amahirwe (slot machine) biyita abasirikare banambaye imyenda yabo. Uyu ngo yarashwe yiruka ashaka gucika abandi barafatwa.
Byabereye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya no mu murenge wa Shyorongi muri Rulindo aho abagabo batatu bari mu modoka bahishe plaque yayo kandi babiri bambaye imyenda ya gisirikare binjiye mu tubari tubiri turimo ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ bakabyambura ba nyirabye bakabipakira nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.
Umwe muri ba nyiri akabari witwa Nsaguye yahise abwira Police ko abo bantu bari mu modoka ya gisiviri kandi bambaye imyenda ya gisirikare babatwariye imashini zabo kandi bafite ibyangombwa byazo.
Amakuru atugeraho avuga ko Police imaze kubwirwa n’abambuwe yategeye iyi modoka mu muhanda uva mu Nzove maze bayihagaritse uwari uyitwaye witwa Ntezurundi w’imyaka 30 arayihagarika avamo ashaka gukizwa n’amaguru, ngo nibwo yarashwe ahita apfa.
Umwe mu bo bari kumwe witwa Ntakirutimana we yafashwe anemeza ko bavuye kwiba izi mashini kandi bari kumwe koko n’abandi bambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda. Uyu yavuze ko abandi bari kumwe basigaye mu nzira.
CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko iyi myenda y’ingabo bishoboka ko ari iyo aba bibye ngo bakoreshe muri ubu bujura.
Avuga ko uwafashwe yemeza ko bari basanzwe bambura abantu izi mashini zabo biyita abasirikare.
CIP Umutesi avuga Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica. Ati “Gahunda ya Police ni ukubashyikiriza ubutabera bagakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura baba bafatiwemo. Ariko kwiruka wafashwe cyangwa kurwanya inzego z’umutekano ushaka guhungabanya ubuzima barakurasa”.
CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali
Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 165 ivuga ko kwiba ari gutwara ikintu cy’undi atabiguhereye uburenganzira nyir’ukugitwara agamije kukigira icye cyangwa kugikoresha.
Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 isobanura impamvu nkomezacyaha, zirimo guca icyuho, kwibisha intwaro gusanga abantu mu nzu, kwiba bikozwe n’abantu barenze umwe n’izindi…agace ka 4 kavuga ko hari abakora iki cyaha biyitiriye izina cyangwa bitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro babeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta.
Ingingo ya 168 ikavuga ko uhamwe n’ibivugwa mu ngingo ibanza bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 15.
Mu karere ka Nyarugenge
Police ivuga ko bafatiwe mu Nzove umwe akiruka akaraswa agapfa
UMUSEKE.RW