Mu ijambo ryumvikana muri video iri kuri Twitter Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo yavuze riteguriza umunsi mpuzamahanga wahariye Igifaransa uba buri Taliki 20, Werurwe, yongeye kugaruka ku kamaro kacyo. Ngo ni ururimi rubanya abantu kandi uzi kuruvuga ntivunwa no kumenya izindi ndimi. Mushikiwabo yavuze ko kumenya Igifaransa biha ukivuga uburyo bworoshye bwo kumenya n’izindi ndimi kandi naryo akaruvuga neza.

Mushikiwabo

Ati: “ Njyewe mwumva ubu nkomoka mu gihugu gito( yagereranyije n’umudugudu) kitwa u Rwanda. Iwacu Igifaransa gituranye n’izindi ndimi. Murizo harimo Ikinyarwanda nkomora ku babyeyi banjye, n’izindi zikoreshwa mu kazi nk’Icyongereza n’Igiswayili.”

Avuga ko ziriya ndimi zose zikoreshwa neza mu Rwanda.

Asabye abatuye Isi yose baba baherereye mu magepfo ya Koma y’Isi cyangwa mu Majyaruguru yayo, baba baturanye na Sahara cyangwa  n’amashyamba y’inzitane cyangwa mu migi minini n’abandi bashobora kuba baremeye ko Igifaransa kiyongera ku zindi ndimi bakoresha kumva ko Igifaransa ari akarusho.

Yabasabye kandi gukorera hamwe kugira ngo Igifaransa cyongere kugira isura nziza n’imbaraga mu buzima bw’Isi.

Ati:“ Tugikoreshe cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi haba kuri murandasi, mu itangazamakuru… rube ururimi rwo guhanga udushya, rwo gutekererezamo no kuremeramo ibintu birambye, Igifaransa gikoreshwe mu nzego zikora amategeko, mu bigo by’ubushakashatsi no muri za Kaminuza  n’ahandi.”

Yavuze ko Igifaransa kigomba kwigishwa mu mashuri neza kandi mu buryo buzamura ireme ry’uburezi.

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubu niwe uyobora Umuryango mpuzamahanga  w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW