Ihungabana & ipfunwe : Ubwiyunge mu Rwanda
Ukwezi kwa Mata kuregereje , u Rwanda ruritegura kwongera kwibuka.
Jenoside ni icyaha kibi cyane kigira ingaruka mbi mugihe cya hafi no mugihe c’ ejo hazaza. Nyuma y’ imyaka 25 mu Rwanda , ibikomere n’ ihungabana by’ inzirakarengane biracyari bibisi, biracyari uko byari bimeze muri 94.
Nubwo u Rwanda rwagerageje gusana ibyasenywe n’ ubwicanyi , ihohotera n’ igurumana ry’ umuryango nyarwanda , ubutegetsi buriho kuri ubu ( ubutegetsi bwa FPR) bwananiwe gutera intambwe zo kuvura u Rwanda no kurwerekeza kumahoro arambye .
Muri iki gihe , abanyarwanda bahanganye n’ ihungabana kuruhande rumwe abandi barwajwe umutima n’ ipfunwe kurundi ,haracyari urugendo rurerure kandi rutoroshye kugirango tugere ku ubwiyunge .
Abarokotse barahungabanye , kugeza ubu abenshi ntibarashobora kurira ababo kuko badahabwa amakuru nyayo ku irengero ryabo na bamwe mubabiciye cyangwa se n’abagabo bari bahari bayazi .
Hari ikibazo cy’ uko Leta , nubwo yabihakana ikomeje gutungwa agatoki n’ abarokotse babona yarabagize urwitwazo muri gahunda yayo yo kwikubira ubutegetsi no gukandamiza abatayemera .
Kurundi ruhande , hari ikibazo gikomeye cy’ukuntu Leta yashyizeho akabendera kumu Hutu wahinduwe umubisha uhoraho.
Perezida Kagame ubwe yashimangiye ubwo bubisha buhoraho bw’aba Hutu abwira urubyiruko rwabo gusabira imbabazi ibyaha rutakoze, yumvikanisha ko ubwoko rwavukanye ari rwo rurucira urubanza!
Mugihe twibuka ku incuro ya 25 , dutekereze ku umuhigo w’ ubwiyuge uturi imbere.
Ntiturebe ku ingohe turenge iyi Leta iriho kuri ubu mu Rwanda. Ni Leta y’ imbogamizi , itubuza kugera kuri ubwo bwiyunge ikoresheje iterabwoba rikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure, ibaziza ibitekerezo byakabagejeje ku ukubabarirana no kwiyunga nyabyo.
Noble Marara