Umunsi mwiza no kuri aba bagore bakora kuva kuwa mbere kugera kuwa mbere
Imihanda migari myinshi ya Kigali irasa neza kuko batangira akazi saa kumi n’ebyiri za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe, kuva kuwa mbere kugera ku wundi wa mbere, nta kirihuko uretse icya saa sita! Ntibabasha no guharanira uburenganzira bwabo kuko babona nta yandi mahitamo aho kubura na kano kavunanye. Aka kazi kiganjemo abagore.
Bavuga ko bakora iminsi irindwi kuri irindwi
Umuseke waganiriye n’aba bakozi bakora isuku ku mihanda migari n’iyishamikiyeho muri Kigali, bakorera kompanyi zinyuranye ariko nazo usanga zifite imwe izihuje zose.
Twaganiriye n’abakorera ku mihanda ya Gishushu, Remera, Kicukiro, Kanombe batubwira ko n’abakorera i Nyarugenge bose ari kimwe bahuje ikibazo cyo gukoreshwa amasaha menshi atagira ikiruhuko na kimwe mu cyumweru.
Aba bakozi batubwiye ko hari ubwo bakora amasaha icyenda ku munsi, kandi iminsi irindwi yose.
Itegeko ry’umurimo ryasohotse umwaka ushize ingingo ya 43 ivuga ko “Amasaha ntarengwa y’akazi ku mukozi ari 45 mu cyumweru. Icyakora, umukozi ashobora gukora amasaha y’ikirenga abyumvikanyeho n’umukoresha.”
Iyi ngingo inavuga ko “Ikiruhuko cya buri munsi umukoresha agenera umukozi ntikibarirwa mu masaha y’akazi.”
Bavuga ko bakora amasaha menshi bikagira ingaruka ku mibereho y’ingo zabo
Benshi muri aba ni abagore bafite ingo, abakobwa, abasore n’abagabo muri bo si benshi. Kuganira nabo uri umunyamakuru bakubwira agahinda kabo ariko n’impungenge ko ba ‘chef’ babo bamenye ko ari bo babivuze bashobora no kwirukanwa.
Aba kandi biganjemo abaturuka mu bice by’icyaro biri hanze ya Kigali bazinduka cyane bava mu ngo zabo bakora urugendo baza gusukura umugi.
Mukamana ni umubyeyi ufite urugo, akorera muri Remera akazi agatangira saa kumi n’ebyiri, ava iwe saa kumi n’imwe zitaragera kugira ngo adakerererwa. Ibi bikaba kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru agakomerezaho ku wa mbere.
Ati “Nsiga abana baryamye nkongera kubageraho saa moyaz;ijoro bitewe naho ntaha, simbona igihe cyo kubitaho cyangwa n’icyo gukora isuku mu rugo”.
Undi witwa Agathe, akorera ku Kicukiro nawe gahunda ni imwe, avuga ko aka kazi ari ingorane cyane kuko binateranya abashakanye, ariko ngo nta mahitamo.
Ati “Ni kwakundi usanga umugabo aryama mu ishuka imwe ukwezi kugashira kuko utabona akanya ko kuyimesa, isafuriya nayo ari uko, ibyo bigateza umwiryane mu muryango kubera kubura umwanya.”
Bita ku isuku y’umujyi wa Kigali ntibabone uko bita ku y’ingo zabo
Undi mukozi ukora isuku ku muhanda muri Kicukiro witwa Emmanuel ati “aka ni akazi katanoroshye, tuba tugendagenga umubiri ukananirwa kandi nta kiruhuko.”
Aka kazi ntikabaha umwanya wo gutekereza ku iterambere ryabo kuko uwageze ku muhanda nta kindi yakongera gukora cyane ko abenshi bataba bari no hafi y’ingo zabo nk’uko babivuga.
Uwamariya ukorera muri Remera ati “ntiwakora kuwa mbere kugera ku cyumweru ngo ugire ikindi utekereza, kongera n’umushahara muto nabwo ukunze kuza nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu no kurenga. Iterambere ryacu urumva riri hehe? Iterambere bavuga si iryacu”.
Ku zuba ryinshi saa munani z’amanywa ku Kicukiro uyu mugore arakora isuku ku muhanda kugeza saa kumi n’imwe
Nta kundi…
Kuri aba bakozi nta yandi mahitamo bafite ngo kuko igihe cyose ugaragaje intege nke, gushaka kwanga iyi mikorere ushobora guhita wirukanwa kandi abagakeneye ari benshi.
Umwe muri aba bakozi witwa Goretti ati “Ibi bituma utuza ugakora, ntakundi..”
Aba bakozi twaganiriye bo muri Gasabo na Kicukiro bavuga ko n’abo muri Nyarugenge nabo imikorere ari uku imeze kuko bamwe banakoreshwa na rwiyemezamirimo umwe.
Syndicat y’abakozi ibibonamo akarengane
Usibye gukoreshwa amasaha y’ikirenga kandi nta kiruhuko aba bakora isuku mu bihe bishize bakunze kugaragaza ikibazo cyo gutinda kubahemba bikabije.
Ntakiyimana François Umuyobozi wa Sendika y’abakozi yitwa COTRAF avuga ko aba bakozi nubwo batari muri sendika yabo ariko ibibazo byabo byumvikana.
Ati “Harimo akarengane kwanza ku mishahara, kumva ko rwiyemezamirimo azabahemba abakozi igihe abishakiye, ntiyagombye kurindira ko yishyurwa n’Akarere itegeko rivuga ko agaragaza ko agomba kubahemba mbere atitwaje ko we atahembwe.”
Ku byo gukoreshwa amasaha y’ikirenga nta kiruhuko Ntakiyimana avuga ko abakoresha babo bahera ku ntege nke z’aba bakozi zo kudasobanukirwa n’uburenganzira bwabo.
Abona ari ingorane kuko no kwishyira hamwe ngo bahugurwe cyangwa basobanurirwe uburenganzira bwabo bigoye kubera uku gukoreshwa nta kiruhuko.
Ati “Usanga mu mwaka umwe umukozi awukozemo imyaka ibiri kuko batamuhembye amasaha y’ikirenga. Abagenzuzi b’umurimo nabo bakwiye kubiha agaciro.
Icyo twifuza ni uko Leta ibona ko aba bakozi bariho barengana, ariko aba bakozi nabo bakagerageza bakishyira hamwe bagaharanira uburenganzira bwabo.”
Bifuza ko iyi mikorere yabo yahinduka bagahabwa uburenganzira bwabo
Ikibazo cyabo ntabwo kizwi…
Twagerageje kuvugana n’abagenzuzi b’umurimo muri utu turere bose ntibyashoboka, umwe muri bo yatubwiye ko iki kibazo batakizi.
Ni Byamurongo Rutekereza Umugenzuzi w’Umurimo mu karere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko iki kibazo nta cyo bazi kandi abakora isuku mu mihanda bafite kompanyi bakorana nazo.
Yagize ati “ntacyo tuzi, umwe azaze abitubwire neza atubwire na kompanyi bakorana tuzagikurikirana”.
Umuseke wagerageje kuvugana n’abakoresha b’aba bakozi ntibyashoboka, n’ubutumwa twabandikiye ntibabusubiza kugeza ubu.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW