Amaherezo y’ impunzi z’ abanyarwanda muri Kongo ni ayahe?
Uku kwezi ka Gashyantare 2019 tugutangiye ikibazo gikomeye cy’ impunzi z’ abanyarwanda ziri muri Kongo cyongeye kuraza inkera. Amakuru akomeje guhererekanya ku imbuga nkoranyambaga , ashimangirwa namafoto atwereka uburyo impunzi z’ abanyarwanda muri Mweso zimerewe nabi cyane. Kuva 1994 inzira ndende y’ impunzi y’ umunyarwanda irakomeje kandi ukomeje kubabara muri iyi nzira ni umwana , umubyeyi n’ umunya ntege nke .
Ikigaragara ni uko leta ya Kongo itagifite gahunda yo kurengera impunzi y’ umunyarwanda ibarizwa kubutaka bwayo.
Kandi iyo leta yafashe umwanzuro wo kutita kumutekano wawe , iba yagutanze.
Byabindi byari bimenyerewe byo kubona agahumekero k’ igihe gito gatewe n’ inkunga ya hato na hato ivuye kumuvandimwe, nayo iboneka bigoye ( kuko burya n’ uwitwa ko yageze iyo ajya aba nawe ari impunzi ifite ibibazo bitari bike) , bisa nk’aho byarangiranye na Kabila.
Amakuru agera ku Inyenyeri aturutse ahantu hizewe munzego z’ ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akomeje kugaragaza gahunda yo kubuza amahoro impunzi z’ abanyarwanda kugeza aho zisigaranye amahitamo abiri gusa: gusubira mu Rwanda cyangwa gushirira muri Kongo . Ibi ariko , usibye gukomeza kubibwirwa n’abo munzego za leta batandukanye , umuntu wese wabonye ukuntu abashyize intwaro hasi bo muri FDLR bacyuwe , akanabona uburyo impunzi z’abanyarwanda zisigaye muri Kongo zifashwe , nawe yabyisobanurira .
Christine Muhirwa