Umunyarwandakazi Annie Tabura yirukanwe mugihugu cya Uganda.
Umunyarwandakazi Annie Tabura yirukanwe mugihugu cya Uganda hamwe n’ umufaransa Olivier Prentout.
Aba babiri bakoreraga MTN Uganda kumyanya ya Senior Managers barashinjwa uruhare mu itegura ry’ ibikorwa by’ urugomo byo kubuza umutekano igihugu cya Uganda murwego rwo kubangamira ubutegetsi bwa Uganda n’ inzego zabwo.
Umunyarwandakazi Annie Tabura arashinjwa gukora network ya Mobile Money akoresheje ubumenyi n’ ubunararibonye mu ikoranabuhanga yahabwaga n’ umwanya yari afite muri MTN murwego rwo gutunganya uburyo bwo kwishyura bimwe mubikorwa bitemewe nko gushimuta impunziz’ abanyarwanda ziri mugihugu cya Uganda n’ ibindi bikorwa byo kwangiza isura rya Uganda bihungabanya umutekano ubukerarugendo n’ ishoramari bishingiraho.
Inzego z’ umutekano zirashinja Annie Tabura ubu ubugambanyi kumategeko ya IGP Dan Munyuza ngo yakoranaga kandi byahafi n’ abakozi ba Rwanda High Commission yo mugihugu cya Uganda ( Col James Birabyo na Ismail Baguma).
Annie Tabura arashinjwa kuba yarafatanyije numufaransa Olivier Prentout mugusiba bimwe mubimenyetso byashinjaga Kale Kayihura washinjwe ibikorwa bitandukanye by’ iterabwoba , ubwicanyi n’ ishimuta ry’ impunzi z’ abanyarwanda.
Madamu Tabura arashinjwa kandi uruhare mugikorwa inzego z’ umutekano za Uganda zivuga ko zaburijemo cyo guhungabanya ubuzima bwa Minisitiri Philemon Mateke.
Ibibazo hagati y’ u Rwanda na Uganda bikomeje kwiyongera , akazi ko kugusha neza abaturanyi gashobora kuba karasubitse nka rwa rugendo rwa Kagame muri Kongo.
Christine Muhirwa