Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, mu Karere ka Gatsibo Steven Rugengamanzi yabwiye Umuseke ko hari abagizi ba nabi baraye bibye amabendera abiri, rimwe barikura ku biro by’umurenge irindi barivana ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gatsibo. Rimwe nyuma ryaje kuboneka rizamurwa ku biro by’Umurenge, baracyashaka irindi.

Umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibindi birango bya Repubulika arabihanirwa

Ubu bujura bwabaye kuri iki  Cyumweru, kugeza ubu hakaba hari abantu bafashwe ngo bakorweho iperereza barimo n’abarindaga ibiro by’Umurenge n’Ikigo cy’amashuri.

Ruzigamanzi avuga ibendera ryabonetse barisanze aho yise ko ari ‘ahantu hagaragara’. Ngo ni we warigezeho mbere.

Ati: “ Iryabonetse twarisanze ahantu mu gahuru, ahagaragara. Nijye wa mbere warigezeho.”

Yavuze ko bakomeje gushakisha iryabuze kandi ngo barakeka ko ari abantu baritwaye bahima abandi

Ati: “Turasaba abaturage kudahimana, haba hari icyo umwe apfa n’undi akakitubwira tukagikemura.”

Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda aha ibendera ry’igihugu n’ibindi birango bya Repubulika icyubahiro ndetse “Umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibyo bimenyetso ahanwa n’amategeko

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW