His Excellency  yaba yikanze abasirikari b’ abanyamerika  boherejwe  na  Trump kurangiza ikibazo cy’amatora yananiye itekinika  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko yategetse bwa bushinja cyaha bwe guhagarika ubujurire bwa ya gahunda yo gukomeza gutoteza umuryango wa Rwigara?

Kagame aremeye arasebye . Amazi ntabwo akiri yayandi. Nyuma ya M23 , ahawe undi murongo ntarengwa hafi ye!

Murwego rwo gutegura inama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth  ( Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM)  ) ,  amabwiriza yo kwitwararika no kwirinda icyakoma rutenderi  cyahungabanya isura rya leta y’ u Rwanda na Kagame uyikuriye  ni yose .

Iyi nama ya CHOGM , itegerejwe muri 2020 , ishobora kuba  ari nayo yatumye Loni yibanda cyane kukibazo cy’ umutekano  mukarere k’ ibiyaga bigari ,igakora urutonde rw’ imitwe yitwara gisirikari na zimwe muntwaro  ziri muri ako karere.

Uyu mwaka wa 2019, isura ry’ u Rwanda nk’ igihugu cy ‘ intangarugero mubutekane  rigomba guhondwa rikanoga kuburyo abo bakuru b’ ibuhugu ba Commonwealth badatinya  kuzahahurira muri 2020  bakazanataha bemeye hato batazafungira amayira Chairman Kagame n’abambari be maze wa mushinga w’ ubwami  muri repubulika ukaba urapfuye.

 

Christine Muhirwa